Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chyrso Ndasingwa wo mu Itorero rya New life Bible Church Kicukiro, nyuma y’igihe ateguza abakunzi be ko azakorera igitaramo muri BK Arena kandi akayuzuza bakabifata nk’inzozi, kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Gcurasi 2024 azigize impamo.
Abenshi babifataga nk’inzozi kubera ko ari umuhanzi wavuga ko akiri muto kuko yatangiye umuziki mu gihe cy’Icyorezo cya Koronavirusi, kandi hakaba hari abandi bahanzi basanzwe bakora umuziki ku giti cyabo bagerageje gukorera ibitaramo mu nyubako ya BK Arena ijyamo abarenga ibihumbi icumi bicaye neza ntibayuzuze.
Israel Mbonyi ni we wayujuje yikurikiranya mu mwaka wa 2022 n’uwa 2023 mu bitaramo yise Icyambu Live Concert biba kuri Noheri, ariko na we akaba abifashwamo no kuba amaze igihe gihagije muri uwo murimo. Chryso Ndasingwa we yanditse amateka mashya kuko ari umuhanzi mushya ubikoze kandi akabikora mu gitaramo cye cya mbere.
Iki gitaramo cyari gifite izina rya Wahozeho Album Launch, Chryso Ndasingwa akaba yagize amahirwe yo gukora igitaramo ku nshuro ya mbere, akagikorera mu nzu abandi batinya, ariko abantu bakacyitabira ku rwego rwo hejuru, baba abahanzi, ibyamamare mu bintu btandukanye urugero nka Miss Rwanda wa 2020 shimwe Naomi;
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Evangelical Restoration Church, Apotre Ndagijimana Yoshua Masasu watanze inyigisho z’Ijambo ry’Imana n’abandi, ibigaragaza ko nk’uko yabivugaga Imana yabanye na we.
Chryso Ndasingwa yanditse amateka!
Iyi album ya Chryso Ndasingwa yari iriho indirimbo cumi n’umunani, akaba yaririmbye zimwe muri zo, harimo n’iyo yasorejeho igitaramo, ni ukuvuga iyitwa Wahozeho yitiriye album ndetse n’igitaramo ubwacyo.
Nk’uko byari bimeze ku rutonde rw’abazafasha Chyrso Ndasingwa mu gutaramira Abakristo bazitabira iki gitaramo, Asaph Music International, Papi Clever na Dorcas, Aime Uwimana, lshimwe Josh, True Promises n’abandi batanze ibyishimo bidasubirwaho.
Asaph Music International yo muri Zion Temple ni yo yabanje, isusurutsa abitabiriye mu ndirimbo zayo zakunzwe zirimo Izina Risumba Ayandi ifatanyije na Tracy Agasaro wakiyoboye. Nyuma yaho Club Himbaza yamenyekanye mu marushanwa ya Easter Africa Got Talent yaririmbye indirimbo Habwa Ikuzo, igitaramo kirushaho kuryohera abacyitabiriye.
Si abo gusa kuko na True Promises, Josh Ishimwe waririmbye Uri Imana yo Gushimagizwa, na Papi Clever na Dorcas baririmbye indirimbo yabo Ameniweka Huru Kweli yarebwe inshuro zirenga miliyoni 29 kuri YouTube ndetse n’izindi, batumye abitabiriye baticuza kuba bamaze igihe bitegura iki gitaramo.
Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy’amateka akomeye mu Rwanda