× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyamamare byakuriye ingofero Tonzi wasohoye indirimbo "Respect" mwikorezi wa Album ye ya 9 - VIDEO

Category: Artists  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibyamamare byakuriye ingofero Tonzi wasohoye indirimbo "Respect" mwikorezi wa Album ye ya 9 - VIDEO

Habura ibyumweru bike ngo ataramane n’abakunzi be, umuramyi Tonzi yasohoye amashusho y’indirimbo "Respect" imwe mu ndirimbo zavugishije benshi.

Umuramyi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, akomeje kuvugwa mu itangazamakuru rya Gospel ahanini bitewe n’uburyo yagize umwaka mwiza wa 2023 umuntu atatinya kwita "Non-Stop" cyangwa se gukora adahagarara. Uko yawusoje ni nako yatangiye uwa 2024. Kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Respect" yitiriye Album ye.

"Respect" ni imwe mu ndirimbo zigize Album ya 9 ya Tonzi yitwa "Respect" Ikaba igizwe n’indirimbo 15 ari zo: "Respect", "Nshobozwa" Ft Gerald M; "Merci", "Warabikoze", "Umbeshejeho", "Uwirata", "Nimeonja", "Ndashima" ft Muyango, "Niyo", "Ubwami", "Ndakwizera", "Nahisemo", "Wageze" Ndetse na "Kora" ifite agahigo ko kuba yarayikoranye n’abahanzi 15.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Tonzi yagiranye ikiganiro na Paradise avuga ko imvano y’iyi ndirimbo ari uko yasanze mu buzima Imana irihariye, ibyo ikora birihariye.

Yongeyeho ati: "Ni Imana ikwiriye kubahwa. Mbibona mu buzima bwanjye bwa buri munsi uburyo Imana inyitaho, indinda by’umwihariko uburyo umuntu wese uriho, ari uyemera ari utayemera ariho kuko yaremwe n’Imana".

Ku bw’ibyo yasanze akwiriye kuyiha icyubahiro, akaba ari bwo yahise akora "Respect", ati "Rero Umuremyi wanjye akwiriye Icyubahiro noneho yaturemeye kudukunda kandi Imana ngo itura mu mashimwe. Aho rero ni ho nahisemo guhora mbwira Imana yanjye ko ikwiriye #Respect (Icyubahiro), irihariye mu byo ikora. Ndi umuhamya".

Ni indirimbo yashyizweho ukuboko kw’iburyo na Mok Vybz Ndetse na Producer Gad washyize mu buryo amashusho yayo mu gihe nk’uko bisanzwe Tonzi afashwa na Alpha entertainment yashinzwe n’umugabo we.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, Tonzi yakuriwe ingofero n’ibyamamare bitandukanye. Ibi byamamare bikaba birimo Producer Sam uyobora River studio, See Muzik, Diana Kamugisha, Eric Mashukano, Aline Gahongayire, Albert Niyonsaba, Florent Ndutiye na Thacie Titus.

Ubwo yageraga hanze, Aline Gahongayire wanabanye na Tonzi mu itsinda "The Sisters" ritegerejwe ku munsi w’igitaramo nka rya Faranga ryarengeje umusozi impinga, ni umwe mu bafashe iya mbere mu kuyisangiza abandi. Yayihaye umushorera w’amagambo agira ati: "Unbelievable! What Beautiful Song!!". Thacien Titus yagize ati: "Iyi ndirimbo ni nziza mu mpande zose"!.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe le 31/03/2024 abakunzi ba Tonzi bamufitiye umwenda wo kumugaragariza urukumbuzi rw’indengakamere ruzatuma buzura imburagihe salle ya Crown Conference Hall i Nyarutamara mu gitaramo azamurikiramo Album ya 9 yise "Respect".

Amatike yo kwitabira iki gitaramo akaba akomeje kugurishwa aho mu myanya isanzwe ari 10,000 Frw, muri VIP ni 25,000 Frw naho muri VVIP ni 50,000 Frw. Icyakora ku munsi w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe azaba ari 15,000 Frw, muri VIP ari 50,000 Frw naho muri VVIP ari 100,000 Frw.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Tonzi yashyizwe ku isoko

RYOHERWA N’INDIRIMBO "RESPECT" YA TONZI UKOMEJE KWANDIKA AMATEKA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.