× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyamamare birimo Tonzi byashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi wa Mugemana Dieudonné (MD)

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibyamamare birimo Tonzi byashenguwe n'urupfu rw'umubyeyi wa Mugemana Dieudonné (MD)

Ni inkuru y’akababaro yasohotse kuri uyu wa 05 tariki ya 28/09/2023 ubwo hamenyekanaga inkuru y’Inshamugongo y’urupfu rwa Mukakayijuka Bertha umubyeyi wa Mugema Dieudonné umwe mu baraperi beza Gospel y’u Rwanda ifite.

Ni inkuru yashegeshe abakunzi ba Gospel by’umwihariko ababarizwa ku rubuga rwa All Gospel Today. Ibyo byamamare byafashe mu mugongo MD, harimo: Frederic Byumvuhore wa Gospel Time, umuramyi Sanze Eleda wamenyekanye ku ndirimbo "Ibisharira", Eric Niyitegeka wamenyekanye mu ndirimbo "Irembo ry’agakiza", umuraperi Kagoma k’Imana waririmbye "Yesu azaza";

Umuramyi Sabrine, Israel wa Igihe.com, Gaby Irene Kamanzi, Tonzi uherutse gusohora indirimbo "Igikuta", Mc Olvia. umwe mu basemuzi bakomeye mu Rwanda akaba akaba yarasemuraga mu biterane bikomeye ariko kuri ubu akaba aherereye muri USA, Vedaste N. Christian wamamaye mu ndirimbo "Uzi Gukunda",

Umuraperi Deo Imanirakarama, Alice Big Tony wamamaye mu ndirimbo "Rafiki", Abayisenga Christian umunyamakuru wa Isibo Tv, Producer Camarade, Neema Marie Jeanne umwe mu bayobozi b’itsinda rya New Melody, umuraperi The Pink waririmbanye na Gaby Kamanzi indirimbo yiswe "Ikiganza cy’Uwiteka", Manzi Olivier (Icyo yavuze);

Evangelist Kalisa Fred ubarizwa mu itorero rya ADEPR Rukiri, Ev Ernest Rutagungira wagiye atambutsa inyigisho zakoze ku mitima ya benshi harimo "Ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, Gushakana Imana umwete, Haracyariho ibyiringiro, Iyo utegetse biraba", Mabosi waririmbye "Dufite Imana", Laetitia Dukunde Mulumba waririmbye "Ntirikarenge", n’abandi batandukanye.

Nk’uko bikubiye mu ijambo ry’Imana riboneka muri Abaroma 12:15 hagira hati: "Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira". Ibi byamamare byatanze ubutumwa buhumuriza uyu umuraperi uzwiho kubana n’abantu bose amahoro.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Mugema Dieudonné yavuze imyato umubyeyi we uherutse kwitaba Imana. Abajijwe ku rwibutso Mama we amusigiye yagize ati: "Ntakubeshye Mama mufiteho urwibutso rukomeye. Icya mbere yakundaga gusenga cyane".

Yongeyeho ati: "Ikindi tumuziho nk’umuryango yari intwari, twe nk’abana be yaturwaniye ishyaka turakura. Mbese hari amateka. Ikindi ni uko yari Mama w’Amahanga ugeze muri Masaka ntawutamuzi, kuri we abantu bose bamwisanzuragaho pe!"

Gahunda yo gushyingura uyu mubyeyi iteganyijwe kuwa Kane 05/10/2023 saa sita z’amanywa i Rusororo.

Paradise.rw yifurije uyu mubyeyi iruhuko ridashira ndetse yihanganishije Mugema Dieudonné n’umuryango we.

Ubwo MD yari yakoze ubukwe, ababyeyi be barimo na Mama we witabye Imana baramushyigikiye cyane

Mama wa MD yitabye Imana nyuma yo kumutahira ubukwe, ni urwibutso kuri MD

MD yihanganishije Papa we ku bw’ibyago bagize

MD ni umuraperi ukomeye mu muziki wa Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.