Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry ntiyemeranya n’ibyabaye mu bukwe bwa The Ben na Miss Pamella byo kujugunya amafaranga hasi abandi bagatoragura.
Nubwo umuco wo kunyanyagiza amafaranga mu birori runaka nk’ibyo gukwa no gusaba, ubukwe nyirizina n’ahandi hari abantu bavuga ko ari umuco usanzwe, mu Rwanda warushijeho kumenyekana cyane mu bukwe bwa The Ben, abenshi baratungurwa.
Mu bukwe bw’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’Uwicyeza Pamela bwabaye mu Kuboza, 23, 2023, Umukongomani wari waje kubutaha wiyita umuhanuzi uzwi nka Prophet Joshua yanyanyagije amafaranga menshi cyane hasi, ari na ko abafata amashusho bakoranaga umurava.
Mu rwego rwo gutwerera The Ben na Pamela nk’abandi bose, we yayabajugunyiye hasi baratoragura, ariko bamwe bavuga ko Prophet Joshua yabasuzuguye ndetse akabiyemeraho. Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, rwatangaje ko na rwo rudashyigikiye ubwo bwibone bwo kunagira abantu amafaranga.
Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na Radiyo y’Igihugu, RBA, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024. Yavuze ko abakora ibi bikorwa byo kunyanyagiza amafaranga ari ugutesha agaciro amafaranga y’Igihugu, ndetse bikaba n’agasuzuguro ku muntu uyahawe muri ubwo buryo bwo kujugunyirwa, ibyo n’imbwa zitagikorerwa, kuko na zo zisigaye zishyirirwa ibyo kurya ku isahani.
Dr. Murangira yagize ati: “Hari ikintu hariya cyo kwiyemera. N’imbwa ntibakizinagira bazishyirira ku isahani, none ugasanga nawe rero urunamye uratoye. Iryo ni iteshagaciro, ni agasuzuguro, urateza umurindi ko basuzugura amafaranga y’Igihugu cyawe ngo baragufasha.”
Abo yavuze si abatanga amafaranga mu birori no mu bukwe gusa, kuko yagarutse no kubagenda baayanyanyagiza mu migi n’ahandi, abantu bakayarwanira. Ibi byose bifatwa nk’agasuzuguro haba ku mafaranga y’Igihugu, no ku muturage unagiwe agatoragura.
Yagize ati: “Abastar na bo b’ibyamamare badufashe, ntabwo iyo uzanye umuntu kugira ngo ngo amenyekane ari ukugenda unyanyagiza amafaranga mu Mugi wa Kigali, abantu barwanira inoti, bahakomerekera, inoti zicika.”
Gusa uretse n’ibi,Bibiliya na yo ntibishigikira. Ivuga ko icyo ukuboko kw’iburyo gukoze, ukw’ibumoso kudakwiriye kukimenya._Matayo 6: 3 ni ho wasanga aya magambo arwanya gutanga amafaranga uyajugunyira abo uyahaye.
Prophet Joshua wavuye muri RDC aje mu bukwe bwa The Ben, yabajugunyiye amafaranga avuga ko ari umuco wabo.
Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ari ugutesha agaciro amafaranga y’Igihugu n’uyahawe