Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu gitaramo cya Move Africa:Rwanda kitabiriwe n’abahanzi bakomeye cyane baturutse hirya no hino mu bindi bihugu, cyabereye mu mujyi wa Kigali, mu nzu izwi ku izina rya BK Arena, yifurije Abanyarwanda cyane cyane abakunzi b’umuziki bari bakitabiriye kuzagira Noheri nziza n’Umwaka mushya Muhire wa 2024.
Mu magambo we ubwe yivugiye yagize ati: “Tugiye kujya twakira Global Citizen (abantu bo ku Isi hose) buri mwaka binyuze muri Move Africa. Nizeye ko mwisanze mu rugo mwese.”
Yagaragaje kandi ko Africa ikwiriye kwigira no kwihaza ku ngengo y’imari binyuze mu gukorana, bizatuma umugabane utsinda imbogamizi ukomeje guhura na zo.
Nk’uko bimenyerewe mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, iyo amaze kuvuga, buri nteruro yose yakurikirwaga n’amashyi menshi y’abari bitabiriye bavuga bati: “Muzehe wacu, ni wowe!”
Perezida Paul Kagame ni umwe mu ba Perezida basengera mu idini rya Gatolika. Yavukiye mu muryango ukunda Imana, we n’abavandimwe be, bashiki be n’ababyeyi be, bakundaga gusenga. Nk’uko Wikipedia ibitangaza, kuva akiri muto yasengeraga muri Kiliziya Gatolika.
Ku musozo w’ijambo rye, nka Perezida kandi akaba umukristu, yifurije Abanyarwanda Noheri nziza n’Umwaka mushya Muhire wa 2024 tugiye gutangira mu minsi itagera kuri 24 gusa isigaye.
Iki gitaramo cyari kirimo abahanzi nyarwanda, nka Bruce Melodie, Ariel Wayz n’abandi. Hari harimo kandi umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania witwa Zuchu, wagiriye ibyago mu Rwanda ubwo yahageraga bwa mbere, akihagera abakozi ba Sekibi bakamwiba bimwe mu bikoresho yari kuzakoresha mu gitaramo.
Iyi Move Afrika yabereye mu Rwanda, yateguwe na pgLang ku bufatanye n’umuhanzi watsindiye igihembo cya Grammy Award, Kendrick Lamar, akaba ari na we wari umuririmbyi w’imena.
Uyu muhanzi Kendrick Lamar ni umuraperi waririmbye indirimbo zirimo Faith na Good Kid, zigaragaza ko akunda Imana mu buzima bwe nubwo zimaze imyaka irenga muri 12 zisohotse.
Kugira ngo umenye neza imyizerere y’uyu muraperi, reba amagambo y’indirimbo ye Faith ’Kwizera’. Umurongo utangira uvuga uburyo yagarutse kuri Yesu nyuma y’ikibazo cyo kubura ukwizera, ariko akongera kubura inzira.
Muri iyo ndirimbo agira ati: “Ukwizera kwawe guherereye he? Ntugacike intege, ntukarekure kwizera. Icyo ukeneye ni ubunini bungana n’ubw’urubuto rwitwa sinapi.”
Imyizerere ishingiye ku idini ni insanganyamatsiko y’ingenzi mu bikorwa bya Lamar. Muri intro ya Good Kid ’Umwana mwiza’, ati: "Mwami Mana, ndaje aho uri ndi umunyabyaha, kandi nicujije nicishije bugufi ku bw’ibyaha byange. Nizera ko Yesu ari Umwami. Nizera ko wamuzuye mu bapfuye. Nzabikora, nsaba ko Yesu azaza mu buzima bwange, akambera Umwami n’Umukiza.”
Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Move Africa: Rwanda