× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni umurokore mwiza wubaha Imana! Ibyo twamenye kuri ACP Boniface Rutikanga wagizwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Category: Leaders  »  August 2023 »  Editor

Ni umurokore mwiza wubaha Imana! Ibyo twamenye kuri ACP Boniface Rutikanga wagizwe Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023 ni bwo ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, RNP.

Nk’uko tubicyesha itangazo rya Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuvugizi wa Polisi kuva kuri uyu wa Gatatu, akaba asimbuye CP Kabera John Bosco wari umaze imyaka itanu kuri uyu mwanya kuko yawugiyeho mu mwaka wa 2018 asimbuye CP Theos Badege.

Iryo tangazo rivuga ko “ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangazamakuru n’inozabubanyi, akaba n’Umuvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda”.

Paradise yamenye ko ACP Boniface Rutikanga wagizwe Umuvugizi wa Polisi, ari umukristo ushoye imizi usengera muri Evangelical Restoration Church, ndetse abamuzi neza bavuga ko yubaha Imana. Uwaduhaye aya makuru yavuze ko ACP Rutikanga ari "umurokore mwiza wubaha Imana".

ACP Boniface Rutikanga yari asanzwe ari Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda. Yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba mu butumwa bw’Umuryango w’Abibyumbye bwo kugarura amahoro ku isi ndetse n’umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’Abibumbye.

ACP Boniface Rutikanga asimbuye CP Kabera nawe uherutse kugaragaza ko yubaha Imana muri we nk’uko yabigaragaje mu bukangurambaga bwa #GerayoAmahoro yakoreye mu giterane cya Zion Temple kitwa Afrika Haguruka muri uyu mwaka.

CP Kabera yaherukaga kandi kugaragara mu materaniro ya Women Foundation Ministries aho yatunguranye agatera Haleluya y’imbaraga ubwo yari agiye gusobanurira abakristo gahunda ya Gerayo Amahoro. Amakuru aravuga ko CP Kabera yamaze kugirwa umuyobozi ushinzwe ibigo byigenga bishinzwe kurinda umutekano (ISPSP).

Mu gihe yamaze ari Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera yabanye neza n’Itangazamakuru by’umwihariko yafashishe igihugu mu bihe byari bikomeye bya Covid-19. N’abakristo ntibazibagirwa ibihe byiza bagiranye nawe bitewe n’ukuntu azi kubana neza na buri wese.

ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.