× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuzima bw’Abakristo muri Nigeria bukomeje kuba mu kaga: Isi iratabaza!

Category: Leaders  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubuzima bw'Abakristo muri Nigeria bukomeje kuba mu kaga: Isi iratabaza!

Amerika, Abadepite bashyigikiye uburenganzira bw’Abakristo babangamiwe mu bihugu byiganjemo Abayisilamu.

Abadepite n’abasenateri b’Abarepubulikani bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyizeho imyanzuro ihamagarira guhashya iyicarubozo rikorerwa Abakristo mu bihugu byiganjemo Abayisilamu.

Iyo myanzuro isaba Leta ya Amerika gushyira imbere uburenganzira bwo gusenga mu rwego rwa dipolomasi n’ububanyi n’amahanga.

Iyo myanzuro ivuga ku ihohoterwa rikabije, harimo kwicwa, gufunga insengero, gufata abantu ku ngufu, kubuza uburenganzira bwo gusenga no guhatira abantu guhindura imyemerere.

Mu bihugu byavuzwemo harimo Nigeria, Misiri, Alijeriya, Irani, Siriya, Turukiya na Pakisitani. Urugero ni Nigeria aho bivugwa ko ari ho Abakristo benshi bicwa kurusha ahandi hose ku isi.

Abadepite Riley Moore na Senateri Josh Hawley, bayoboye iyo myanzuro, bagaragaje impungenge zikomeye ku ihungabanywa ry’Abakristo n’abandi bantu b’amadini atari ayiganjemo. Hawley yasabye ko Perezida Trump yakomeza gushyira imbere uburenganzira bw’amadini no gufungura abantu babifungiwe mu gihe cya manda ya Biden.

Iyi myanzuro yanashimiwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’amadini nka ADF International, ivuga ko ari intambwe ikomeye yo kuvuga ku kibazo abenshi badashaka kuvugaho.

Abanye-Congo batatu bari kuri moto batwaye umusaraba wo gushyirwa ku mva, mu muhanda uhuza Mangina na Beni, ku itariki ya 23 Kanama 2018, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.