× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibya Divorce byo mubyibagirwe - James wa Daniella asubiza umunyamakuru Justin Belis

Category: Artists  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibya Divorce byo mubyibagirwe - James wa Daniella asubiza umunyamakuru Justin Belis

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa Kabiri tariki ya 23/05/2023, James na Daniella bagize umwanya wo gusobanura birambuye ku gitaramo bari gutegura kizitabirwa n’abantu 1000.

Ni ikiganiro cyari gifunguye aho abanyamakuru babazaga ibibazo bitandukanye. Ibibazo byinshi byibanze ku buzima bwa buri munsi bwa James na Daniella.

Umunyamakuru Justin Belis wa Flash FM yabajije ikibazo cyasekeje benshi, yagize ati "Mwavuze ngo ni umugisha kuba muri kumwe, kandi mukunda umuziki mudaeze kuwureka. Ese habaye impamvu zituma haza Divorce hagati yanyu, indirimbo zaba iza nde?"

Nta kuzuyaza, James nta kuzuyaza yahise asubiza ati: "Ikijyanye na Divorce cyo mubyibagirwe. Ndumva nta n’icyo nakivugaho kuko ntikinashoboka". James yakomeje agira ati: "Si ukwirarira, turashima Imana ko yaduhaye urugo rwiza, urugo rwacu ni rumwe mu ngo nziza Imana yaremye".

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Crown Conference aho aba baramyi basobanuraga byinshi ku gitaramo bise ’Gathering of 1000 Special Extended Worship Live Concert’ bazakorera muri Kigali Convention Center, tariki 2 Kamena 2023.

James na Daniella basekejwe cyane n’ikibazo cya Justin

Justin Belis ubwo yabazaga ikibazo

Justin Belis ni umunyamakuru wa Flash Fm

James na Daniella bateguye igitaramo cy’abantu 1000

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.