× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibitaravuzwe ku rukundo rwa Ishimwe Vestine [Vestine & Dorcas] n’umukunzi we w’umuherwe bagiye kubana

Category: Artists  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibitaravuzwe ku rukundo rwa Ishimwe Vestine [Vestine & Dorcas] n'umukunzi we w'umuherwe bagiye kubana

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025 benshi baguye mu kantu bakimara kumva ko umuramyi Ishimwe Vestine umuvandimwe wa Kamikazi Dorcas yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we witwa Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Burkina Faso igihugu kigizwe n’umubare munini w’abasiramu.

Benshi batunguwe n’uru rukundo. Gusa nka Paradise aya makuru tuyamaranye igihe. N’ikimenyimenyi tukuzaniye amakuru ataratangazwa ku rukundo rw’aba bombi.

Icyo wamenya ni uko Idrissa Ouedraogo ari umwe mu bakire bakomeye cyane muri Burkina Faso akaba abarwa mu ba miliyoneri. Yaje kumenya Vestine binyuze ku mbuga nkoranyambaga amumenyeye mu ndirimbo zabo.

Ouedraogo yashakishije nimero ye batangira kujya baganira kuri WhatsApp. Uru rukundo rwaje kugera mu muryango wa Vestine rugirwa ubwiru.

Idrissa Ouedraogo w’imyaka 36 y’mavuko yaje mu Rwanda bwa mbere mu ndege y’umuntu umwe (Privet get) nyuma yo kubona ko urukundo rwo kuri social media rudahagije. Uyu muherwe yaje kuza mu Rwanda yakirwa neza n’uyu muryango agiye gushakamo.

Kuva icyo gihe urukundo rw’aba bombi rwabaye ikibatsi. Amakuru twakuye ahantu hizewe mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu 2024 avuga ko uyu muherwe yagiye aza mu gihugu cy’u Rwanda rwihishwa aje gusura uyu muryango wamuhaye ikaze.

Andi makuru avuga ko uyu muryango wasengeye kenshi uru rukundo ariko bakaza kumva ko ijuru riha ikaze uyu mukwe ufite imyaka 36 kuko yavutse mu mwaka wa 1989.

Andi makuru avuga ko uyu musore bitewe n’urukundo rwinshi akunda Vestine yaba yarashakaga ko bakora ubukwe mu buryo bwihuse ariko akazitirwa n’uko Papa wa Vestine yaba ari mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda doreko ari umusirikare.

Mu kwezi Kwa 12 ni bwo bafashe irembo

Mu buryo bw’ibanga rikomeye, mu kwezi Kwa 12 abantu bageze kuri 40 baje gufata Irembo mu Rwanda. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu bakeya cyane. Gusa twagerageje gushaka amafoto ariko bitubera ihurizo.

Hagati y’ukwezi Kwa 7 n’ukwa 8 mwitegure ubukwe

Amakuru dufite avuga y’uko mu gihe hatagira igihinduka ngo ubukwe buhinduke hagamijwe guhinyuza Paradise ni uko hagati y’ukwa 7 n’ukwa 8 aba bombi bakora ubukwe

Ese umuziki uzahagarara?

Amakuru dufite avuga ko mu byaganuriweho harimo na gahunda z’umuziki dore ko Irene Murindahabi ureberera inyungu za Vestine na Dorcas ari umwe mu baganirijwe mu nyungu z’amasezerano.

Mu nyungu z’impande zombi biteganyijwe ko Vestine na Idrissa bazatura mu Rwanda kugira ngo iri tsinda ryabaye ubukombe ridasenyuka. Gusa uyu muherwe akaba azajya ajya gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi akagaruka mu Rwanda.

Ubwo rero ntimuzatangazwe no kubona umwana w’Imana Vestine afite etaje ye, ni amasezerano y’Imana azaba arimo gusohora.

Paradise tuzakomeza kubakurikiranira amakuru y’aba bombi

Vestine agiye kurushinga

Vestine yasezeranye n’umusore w’umuherwe, Ouedraogo nyuma y’uko Ijuru rihayee umugisha urukundo rwabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nibamujyane.Congz

Cyanditswe na: Niyonkuru Providence  »   Kuwa 16/01/2025 12:22