“Iyo Imana yanditse amateka yawe, nta myaka 17 yakuraho ibyo yagusezeranyije.”
Ibyishimo birahenda, umunezero ukaba akarusho, gukundwa bigira umumaro gusa iyo birambye bihinduka umuco.
Kuri ubu amaso ya benshi arareba neza, imitima iratuje kandi iratera neza nyuma y’uko umuramyi Richard Nick Ngendahayo yongeye gukandagiza ibirenge bye ku butaka bw’i Kigali.
Yakiriwe nk’uko kizigenza Sugira Ernest, kizigenza w’Amavubi, yakiriwe ubwo yagarukaga i Kigali avuye gutsinda igitego cyatumye umwe mu Banyarwanda akenyera igitambaro cy’amazi.
Hari ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025, ni bwo imbaga y’Abanyarwanda yiganjemo abahanzi n’abanyamakuru bahuriye ku kibuga cy’indege cya Kanombe kwakira icyamamare rurangiranwa Richard Nick Ngendahayo, utegerejwe mu gitaramo “Healing Concert” gitegerejwe kubera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Mu bagiye kumwakira harimo abaramyi bafite amazina azwi nka Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Fanny Wibabara, ndetse n’itsinda rya Protocol ry’abakobwa bamuzimanije indabo zihumura neza nka bwa wa mubavu abanyabwenge batuye Yesu Kristo.
Birumvikana kuri buri wese, imyaka 17 utagera ku ivuko ni myinshi cyane kandi hari byinshi biba byarahindutse. Ibi rero bikaba nka ya mpamvu ingana ururo!
Uyu muramyi wageze i Kigali amasaha yo kuryama akuze, yagaragaje ko umutima we wahoraga utekereza ubwiza bw’Umurwa Mukuru wa Kigali. Ibi akaba abisangiye n’umugore we nk’uko byagaragaraga ku maso.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Richard Nick Ngendahayo, wazanywe na sosiyete “The Fill Gap,” yavuze ati: “Biranshimishije mungaragarije urukundo rudasanzwe, Imana ibahe umugisha.”
Abajijwe ikintu yari afitiye amatsiko muri Kigali, ati: “Kigali ni mwebwe nari mfitiye amatsiko. Ndumva mfite amahoro, mfite urukumbuzi rwinshi nzabagaragariza kuri BK Arena.”
Ku bijyanye no kwakirwa na The Sisters, yavuze ati: “Aline Gahongayire na ba Gaby na ba Mbonyi barahabaye muri iki gihe cyose namaze ntahari. I am so proud of my peoples.”
Ku byerekeye inyubako ya BK Arena, yavuze ko akunze kwita ku bantu kuruta ibintu, gusa ati: “Imana ihe umugisha igihugu cyanjye. Ibyo bakoze harimo iterambere ari ryo ryavuyemo za BK Arena. Ni ibintu bikomeye urebye ibyo twanyuzemo ugereranyije n’aho igihugu kigeze.”
Ku byerekeranye no kuzuza BK Arena, yagize ati: “Ahubwo BK Arena ni ntoya, BK Arena si umuntu uyuzuza ahubwo ni Imana iyuzuza. Ni Imana iba yazanye abantu bayo yakoze ku mitima yabo.”
Yongeyeho ati: “Hari n’izirenze na za sitade, hari abantu bazajya bazuzuza. Gusa ntimukarebe cyane abantu buzuye, reba uwabazanye ari yo Mana.”
Ku byerekeranye n’imyandikire ye n’inkomoko y’inganzo ye yagize ati: “Jye sinjya mpimba, sindi umuhanzi, ndi umuramyi. Imana impa indirimbo, njye nkazisangiza abantu. Ndashima Uwiteka umpaye izi ndirimbo kuko wumvise uburyo azimpa: ndaryama nkasinzira, nkumva abantu bararirimba, nkabyuka nkafata gitali nkajya muri studio tugakora indirimbo ikarangira.”
Yongeyeho ati: “Iyo tuyihaye abantu, wagira ngo ni Richard ubakundisha iyi ndirimbo? Oya, ni wa wundi Uwiteka uziri inyuma, uwazitanze. Ni we uzimenyekanisha kurusha Richard.”
“Uzaziyitirira aba ari umuhanzi, ariko ubyitirira Imana aba ari umuramyi. Jyewe sinakwikundisha abantu, ahubwo Imana ni yo ituma abantu bankunda.”
Richard yavuze ko ibi ari byo bituma uko ibiragano bikurikirana bikomeza gukunda izi ndirimbo. Yongeyeho ko atewe ishema no kuba ari umunyarwanda, asaba abantu kuzitabira igitaramo cye.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri BK Arena ni ugutunga tike ya 5,000 Frw, 10,000 Frw, 15,000 Frw, 20,000 Frw, 25,000 Frw na 30,000 Frw.
Iki gitaramo cyiswe “Ni We Healing Concert” cya Richard Ngendahayo cyari gitegerejwe i Kigali muri BK Arena ku wa 23 Kanama 2025, gusa nyuma kiza kwimurirwa ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Ni igitaramo cyimuwe mu ntangiriro za Kanama 2025, icyakora kuva icyo gihe cyari cyacecetse kugeza ubwo ku wa 13 Ukwakira 2025 hemejwe gahunda zacyo.
Richard Nick Ngendahayo, utegerejwe mu gitaramo i Kigali, azwi cyane mu ndirimbo nka “Mbwira ibyo ushaka,” “Ibuka,” “Gusimba Umwonga,” “Si Umuhemu,” “Yambaye Icyubahiro,” “Wemere ngushime,” “Ijwi rinyongorera,” “Unyitayeho,” “Sinzakwitesha” n’izindi.
Richard Nick Ngendahayo yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 aba muri Amerika