× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntinya Imana ku buryo bigoye kuba nabisobanura - Richard Nick yahanuye abaramyi bakora ibyangwa n’Uwiteka

Category: Crusades  »  21 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ntinya Imana ku buryo bigoye kuba nabisobanura - Richard Nick yahanuye abaramyi bakora ibyangwa n'Uwiteka

Mbere yo gutaramira muri BK Arena, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko atinya Imana ku rwego birenze uko yabisobanura. Ibi byavugiwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025.

Iki kiganiro cyahuje itangazamakuru n’abarimo Sosiyete ya Fill the Gap yari ihagarariwe na Natasha, Richard Nick Ngendahayo n’umugore we, MTN Rwanda yari ihagarariwe na Rev. Alain Numa n’abandi.

Muri iki kiganiro, Richard Nick Ngendahayo yagiriye abaramyi inama yo gutinya icyaha bagakorera Imana bejejwe. Yagize ati: “Ntinya Imana ku buryo bigoye kuba nabisobanura.”

Yaboneyeho kugira inama abavuga izina ry’Uwiteka abibutsa gukiranukira aho Imana itabareba. Ati: “Ibyo ukora byose aho abantu batabasha kukureba, Imana irakureba".

"Muramyi uhagarara imbere ufite mikoro, ntuzigere ujya imbere ufite udukobwa mubyumva kimwe, uduhungu mubyumva kimwe (yashakaga kuvuga gufatanya kuramya Imana no gusambana), ugifite inzangano mu mutima wawe".

"Igihe cyose ubumbura akanwa kawe uri kuririmba uvuga Uwiteka, jya ubanza wiyeze kuko igihe uririmba, ya mico iri muri wowe yinjira muri ba bantu. Uwiteka ntabwo ari Imana ikinishwa—umuntu avuga izina rya Kristo akora ibyo abonye byose ba bantu uba urimo kubaroga".

"Iyo abantu bumva ijwi ryawe ukora bya bintu Imana itishimira, byinjira muri ba bantu bumva indirimbo zawe. Dukizwe, dukiranuke kuko uwo dukorera ari uwera, tumukorere duhinda umushyitsi.”

Mu byo yitondera harimo gukora collabo. Yavuze ko bisaba kubanza kumenya icyo Imana itekereza ku wifuza ko bakorana indirimbo.

Bibaho ko umuramyi yegera mugenzi we akamugezaho umushinga wo gukorana indirimbo, hakabaho kuganira hakarebwa niba uwo mushinga ushoboka. Siko bimeze kuri Richard Nick Ngendahayo wamaze gusobanukirwa ko atari uwe ngo yigenge.

Muri iki kiganiro yavuze ko we bisaba kubanza gutegereza ijwi ry’Imana. Ati: “Uramutse uje ukambwira ngo ndashaka ko dukorana indirimbo, nakagufashije ariko ngira ubwoba, ndacyarwana n’umutima. Ese ni hehe nakura uruhushya rwo gukorana n’umuntu ntazi isano afitanye n’Imana, kuko sinzi icyo Imana imutekerezaho?”.

"Niwe Healing Concert", ni igitaramo cy’amateka giteganyijwe kuwa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena. Ni igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo wari umaze imyaka 17 aba muri Amerika, akaba yaragiteguye ku bufatanye na kompanyi yitwa Fill the Gap. Kizayobirwa na Tracy Agasaro, kiririmbemo abarimo Rene Patrick.

Amatike akomeje kugurishwa, aho wagura itike hakiri kare unyuze kuri www.ticqet.rw.

Richard Nick Ngendahayo agiye gukora igitaramo gikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.