Ku wa 22 Werurwe 2025, igiterane Miracle Gospel Celebration cyakomeje i Luweero, Uganda, aho abantu ibihumbi bateraniye hamwe, bamwe baturutse ahantu harenze ibirometero 120, kugira ngo bumve Ijambo ry’Imana.
Nubwo izuba ryari ryinshi cyane, ntibyabujije abantu gukomeza kwihangana, kuko bari bafite inyota yo kumva inyigisho z’umuvugabutumwa w’Umunyamerika, Dr. Dana Morey, washinze Umuryango wa A Light to the Nations utegura ibi biterane bibera ahantu hatandukanye, aho ubu biri kubera muri Uganda-Luweero kuva ku wa 21 kugera ku wa 23 Werurwe 2025.
Uyu munsi wa kabiri waranzwe n’inyigisho zikomeye zivuga ku kwizera kutanyeganyega. Yifashishije imirongo yo mu Abaroma 8:1 n’Abaheburayo 11:1, Dr. Morey yagize ati: "Iyo ukunda umuntu by’ukuri, uba ushaka gukora ibimushimisha.
Iyo Umukristo akunda Imana by’ukuri, akora ibiyishimisha!" Yagaragaje ko ukwizera ari bwo butumwa bw’Umukristo bushya, kandi ko iyo wemeye Yesu Kristo, bigomba guhindura uko witwara n’uko ubaho.
Kwizera: Ifaranga ry’Ubwami bw’Imana
Dr. Morey yasobanuye ko kwizera ari umuyoboro uhuza isi n’ijuru. Ati: "Kwizera ni urufunguzo rukura ibintu mu ijuru bikaza hano ku isi. Ni ryo faranga ry’Ubwami bw’Imana!" Yagaragaje ko kwizera atari ugutekereza gusa, ahubwo ari icyemezo n’igikorwa umuntu afata kubera ibyo yizera.
Mu butumwa bwe, yanagarutse ku magambo akomeye yo muri Bibiliya agira ati: "Nta cyaha, nta gukiranirwa, nta guteshwa agaciro kubaho ku bari muri Kristo Yesu." Aya magambo yahumurije benshi bari bafite imitwaro y’ibihe byahise, babona ko Yesu yabahaye ubugingo bushya bwuzuye amahoro.
Abateranye bagaragaje umwete udasanzwe
Nubwo ubushyuhe bwari bwinshi, abateraniye aho ntibigeze bataha bitarangiye. Bumvise Ijambo ry’Imana bashishikaye, kandi benshi batangaje ko babonye ihishurirwa rishya ku gukomera kw’Imana no ku buntu bwayo.
Ububyutse burakomeje! Uyu munsi wa kabiri waranzwe n’imbaraga z’Imana, kandi abitabiriye baracyategereje ibirenzeho ku munsi wa nyuma.
Iyi nkuru nziza irimo gukomeza gucengera imitima ya benshi, haba i Luweero ndetse no ku isi hose binyuze kuri Facebook live, kuko biri kunyuzwaho akantu ku kandi (A Light to The Nation).
Gumana natwe kugira ngo ukomeze kwumva iby’iki giterane gikomeye!