Imbuga nkoranyambaga ni hamwe mu hantu abantu bashyira ibintu byinshi cyane, ibigezweho, ibibababaje cyangwa ibibashimishije, ariko nk’umuntu wiyubaha kandi agatekereza ahazaza heza, hari ibintu aba atagomba gushyiraho.
Abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga (social media) zirimo nka Instagram, Facebook cyangwa X, banezezwa no kugira ibyo bashyiraho bigakundwa (bigahabwa like) cyangwa bigatangwaho ibitekerezo bitandukanye (comments). Iyo bitagenze bityo, bamwe basaba ko byasangizwa abandi (share) kugira ngo bigere kure, likes na comments ziyongere.
Nubwo gushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga nta cyo bitwaye kandi ari ibintu byiza kuko hari abo bitunze, si ko buri gihe biba byiza kuko hari ubwo ingaruka zitagaragara ako kanya, zikazagaragara nyuma y’imyaka runaka. Tekereza ko hari abantu bafungwa bazira gukinisha abana mu bintu runaka. Impamvu ni uko abo bana baba badatekereza ko bishobora kuzabangiza mu gihe kiri imbere, bityo bigafatwa nko guhohoterwa.
Ni ibiki buri wese akwiriye kwitondera gushyira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, nubwo yaba ari status, story, cyangwa post imara amasaha 24?
1.Ntugashyire ibyishimo by’ishingiranwa ryawe ku mbuga nkoranyambaga
Niba uwo mwashakanye agukunda cyane, ntugahore ubivugira ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bigendanye n’iby’amabanga y’abashakanye, ntibigomba kujya ku mbuga nkoranyambaga. Si byiza ko mu gihe umugore wawe atwite umufotora yashyize inda hanze, ngo ni ukugira ngo wereke isi ko wishimye.
Ibaze uti: “Ese abana bange bazishimira kubona inda ya mama wabo iri ku mbuga nkoranyambaga kandi yambitswe ubusa? Uretse n’ibyo, mu gihe utanyuzwe n’uwo mwashakanye, si byiza ko agahinda kawe ugatura imbuga nkoranyambaga.
Impamvu, ni uko abenshi baba batakuzi, bityo agahinda kawe ntikabababaza, kandi ibyishimo byawe nta cyo bibungura. Keretse niba uhemberwa ko wabikoze, kakaba ari ko kazi kagutunze, uretse ko na byo byazagira ingaruka mu bihe biri imbere.
2. Ntugashyire ku mbuga nkoranyambaga ibyo abana bawe bageraho
Umwana wawe ashobora kuba ari kugera ku iterambere mu buryo butandukanye, wenda akarangiza amashuri, akubaka inzu, akabona akazi ahantu heza, cyangwa agatera imbere mu bundi buryo. Mu bihe nk’ibyo si byiza kwirukira ku mbuga nkoranyambaga ngo ubisakaze mu bantu bose. Ese wari uzi ko abantu hafi ya bose batishimira ko abana bawe barusha ababo amahirwe?
3. Nugura ibintu by’agaciro kandi bihenze, ntukabishyire ku mbuga nkoranyambaga
Inzu mu mugi cyangwa ahandi hose waguze, imodoka ihenze cyangwa ikindi kintu waguze, si byiza kugishyira ku mbuga nkoranyambaga
Impamvu ni iyihe muri rusange?
Ni uko
1. Buri wese atari ko atazashimishwa na byo
Wenda wibwira ko like zigaragaza urukundo, ariko hari ababikora bihitira, bagira ngo nawe nubona ibyabo uzabikore. Ikindi, gukundwa n’abantu batakuzi nta cyo byakumarira, cyane ko mu gihe cy’ibibazo nta n’umwe mu baguha like wapfa kugutabara.
2. Ibitekerezo byiza hafi ya byose uzahabwa ntibizaba ari ibivuye ku mutima cyangwa ari iby’ukuri
Abantu bamaze kumenya ko iyo batanga ibitekerezo ku miyoboro y’abandi bituma n’iyabo isa n’ikwirakwiye mu nshuti (aba followers) b’uwo wahaye igitekerezo. Nibakubwira ko ibintu byawe ari byiza, abenshi ntibazaba banabirebye neza, cyane ko imbuga nkoranyambaga ziba zifite amagambo zikugenera ugahitamo rimwe.
3. Uzaba uzaniye umuryango wawe ikibi, uzatuma umuryango wawe ubonwa nabi kandi nawe utisize, kuko hari abakuzi bazagufata nk’ufite ubwenge buke, kandi mu gihe ibyo warataga ku mbuga nkoranyambaga bizaba byaguhombeye, uzamenya ko bitari ngombwa ko ubishyiraho. Ushobora no kwibasirwa n’abajura bagamije kugutwara ibyo uhora wamamaza, cyangwa abana bawe bakamburirwa mu nzira aho utari.
4. Uzaba wikururiye abanyeshyari mu buzima bwawe
Ese watinyuka gushyira amanita yawe ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abo mwigana, mu gihe wagize 90% kandi uwagukurikiye afite 49%? Niba utabikora, ni uko uzi ko watuma bakugirira ishyari, kandi uwakugiriye ishyari nta kibi atagukorera. No ku bindi ni uko.
5. Ntuba uzi umuntu uhora ugenzura ibyo ushyiraho kandi akabibika
Uwo ashobora kubikoresha akubabaza mu buryo utazi. Niba uhora ushyira amafoto y’umukunzi wawe ku mbuga nkoranyambaga, aramutse akwanze ukimukunda, byazakubabaza warasibye ayo mafoto yose, nyuma ukazayabona ku rubuga rw’undi muntu utazi, utanafite uburenganzira bwo kuyisiba. Si ibyo gusa, yakubabaza no mu bundi buryo.
6. Ukwiriye kubihagarika kuko bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga, utibagiwe ubw’abagize umuryango wawe n’akazi ukora kakaba kahagendera.
Imbuga nkoranyambaga zishobora kuba nk’ijisho, umunwa cyangwa ugutwi kwa Satani, ntuzemere kugwa mu mutego we. Reka ubuzima bwawe bwite bukomeze kuba ibanga.
Ibivuzwe muri iyi nkuru ni ibyo Paradise yakusanyije igendeye ku buzima rusange bw’abantu. Nkawe uyikunda kandi usoma inkuru zacu buri munsi, ntitwifuza ko wazabaho mu buzima burangwa no kwicuza kubera ibyo washyize ku mbuga nkoranyambaga, gusa nanone iyo ibivuga ntiba ivuga amahame atagoragozwa. Buri wese akwiriye kwifatira umwanzuro, ariko biba byiza iyo wifatiye umwanzuro wabashije kumva ibitekerezo birimo ubwenge.
Ntukemere gukoreshwa n’imbuga nkoranyambaga