× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu byose byazamuye ibiciro ariko AGAKIZA ko karacyari ubuntu - Dominic Ashimwe wa Radio O

Category: Ministry  »  December 2022 »  Editor

Ibintu byose byazamuye ibiciro ariko AGAKIZA ko karacyari ubuntu - Dominic Ashimwe wa Radio O

Umuramyi akaba n’umunyamakuru wa Radio O [yahoze ari Authentic Radio], Dominic Ashimwe, yifashishije Twitter abwira isi yose ko n’ubwo ibintu byose byazamuye ibiciro ariko agakiza ko karacyari ubuntu.

Yabyanditse tariki 27.12.2022 ahagana saa tatu za mu gitondo. Yashyizeho ifoto ye nshya yambaye ikote ryiza cyane n’ishati y’umukara, aberewe rwose, arandika ati "Ibintu byose byazamuye ibiciro ariko AGAKIZA ko karacyari ubuntu!".

Abakoresha Twitter bagize icyo bavuga ku byo yatangaje. Bamwe bahuje imvugo, abandi bamubwira ko agakiza atari ubuntu. Hari n’abashyizemo ibidahuye n’ingingo yabaganirije, bamwibutsa iby’ubukwe bwe, nawe arabasubiza muri bwa buhanga bwe.

Aimable Kayisire ati "Ikibabaje ni uko benshi batarabimenya Muvandimwe ngo bakakire bagire amahoro n’umudendezo Agakiza gatanga".

Undi ati "Kiriya gihe cy’imyaka igihumbi ni cyo kizereka abantu agaciro nyakuri ka Yesu. Gutsindishirizwa ntibizaba bikiriho, umuntu ubwe azavuga ko yizera Yesu, ahangane n’ingaruka bizamugiraho kuko bizaba ari mu gihe cyeruye cya Anti-Christo, benshi bazapfa etc....."

David ati "Ni byo ni ubuntu. Twemerewe kwinjira. Dominic Ashimwe rwose ndibuka ko hariya Israe Mbonyi yuzurije Stade ni ho wakoreye album launch muri big tent yari ihari byari fresh nabyo. Imana ibahe umugisha".

Hari uwagaragaje ko aryohewe n’ibyaha bityo ko iby’Agakiza bitamureba. Byagaragaje ko abavugabutumwa bagifite akazi kenshi ko kogeza ubutumwa bwa Yesu Kristo, gusa nanone ntibyoroshye gukangura uwisinzirije kuko "Byose byarumviswe".

Ati "Harya bagashyira [Agakiza] ku isahane bakakarya, cyangwa bakishyura inzu? Ni nde wakubeshye ko ari Ubuntu? Bisaba kwigomwa ibintu byinshi. Ex: Kureka ibyaha n’ukuntu biryoha urumva ari buri wese ubishobora?"

Undi ati "Njye naje gusanga agakiza atari ubuntu, ahubwo karahenze birenze, ku buryo Imana yahisemo kutatwishyuza, mbese yaradusoneye. Ikibigaragaza ni uko igihe umugeni wa Kristo azaba atakiri hano mu isi, agakiza kazaba kagihati, ariko bisaba kwigurira, ukishyura wewe nyine".

Morgan Reuben wiyise Washington DC yavanze ibiganiro azana ibitari mu murongo ati "Shaka umugore dore nawe urarambiranye". Ashimwe Dominic yahise amusubiza ati "Wirambirwa uvunwa n’ibidakwiye kukuvuna muvandi [araseka]. Ni cyo cyazanye Kristo ngo uruhuke".

Ashimwe Dominic umunyamakuru wa Radio O

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.