× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu bitatu biri mu butumwa bw’indirimbo Hozana ya Divine Muntu utasanga ahandi!

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibintu bitatu biri mu butumwa bw'indirimbo Hozana ya Divine Muntu utasanga ahandi!

Indirimbo “Hozana” ya Divine Muntu si indirimbo umuntu yumva bikarangira, kuko wenda ari nziza mu majwi, kandi ikaba iryoheye ijisho binyuze mu mashusho yihariye. Ni indirimbo irimo ubutumwa bwimbitse.

Ibintu bitatu biri mu butumwa bw’indirimbo Hozana ya Divine Muntu utasanga ahandi, ni ubutumwa bwuzuyemo ukwizera, ibyiringiro, n’urukundo rudasanzwe rw’Imana. Wabisoma mu buryo bworoshye ariko bifite ibisobanuro birenze.

Twayisesenguye dukurikije amagambo ayigize (lyrics), tubonamo ibintu bitatu by’ingenzi biri mu butumwa bw’iyi ndirimbo, kandi utapfa gusanga byakozwe ahandi.

1. Guharira Imana umutima wose no kuba mu mugambi wayo

Ku murongo wa mbere, Divine aravuga ati: "Umutima wange wose, nawuhariye Imana yange..."
Ni ijambo rifite ireme, ririmo ubutumwa bwo kwitanga byuzuye imbere y’Imana, ugatakaza "ibyawe" kugira ngo ubone insinzi mu "kwiha Imana". Iyi ndirimbo, buri wese uyumva yishyiramo umutima wo kugendera mu mugambi wayo aho kwishingikiriza ku bwenge bwe.

"Sinkiba aho atari..."

"Ubu ngendera mu mugambi we..."

...bigaragaza ko Divine Muntu ahamagarira abantu kuba aho Imana iri, no gukurikira inzira yayo, aho guharanira iby’isi gusa.

2. Kwakira urukundo rudasanzwe rw’Imana rutagira imipaka

Mu gice cy’inyikirizo y’indirimbo, hari amagambo arimo imbamutima:
"Ni wowe wankunze mbere..."
"Sinari nzi ko unkunda utya..."

Aha Divine agaragaza uko yamenye Imana mu buryo bushya, akaza gutangarira urukundo rwayo rudashingira ku byakozwe, ahubwo ruhoraho na mbere y’uko umuntu arumenya.

Uru ni urukundo rudasubirwaho, ruhumuriza, rukiza igikomere, kandi rugaragaza agaciro Imana iha umuntu:

"Yambwiye ko ndi umwe mu ntama ze..."
"Ambwira ko ari nge gusa..."

Aya magambo atanga icyizere ku bantu benshi bibwira ko bari bonyine, bavutse bitari ngombwa, ko batari beza, ko badafite agaciro. Indirimbo ibabwira ko hari Uwabatanzeho byose, kandi ko atazigera abatererana.

3. Imbaraga z’Imana zidatsindwa, n’ukwizera gukomeye kw’uwari waracitse intege

Indirimbo isozwa no kuramya, avuga imiterere y’Imana nk’Intwari ikomeye, itajya itsindwa:
"Ntujya usezeranya ngo unanirwe ubeshye..."
"Uri intwari ikomeye, itajya itsindwa ku rugamba..."

Aha Divine ashimangira ko Yesu ari Inkingi ikomeye y’intsinzi, ndetse ko yamubereye igisubizo mu gihe cy’amakuba:

"Njya nibuka mu bihe by’amakuba, ubwo numvaga nta we nsigaranye..."
"Ni we wambaye hafi, ntiyantaye..."

Ni ubutumwa bukubiyemo ihumure ku bantu bari mu mibabaro, ibigeragezo n’ubwigunge. Bubibutsa ko Imana itajya itsindwa, kandi ko kuyiringira bitazigera bitera umuntu gukorwa n’isoni:
"Nzamwiringira, nzamunambaho Mwami we..."

“Hozana”

Iyi ndirimbo si byiza kuyumva ngo uhite utwarwa n’injyana yayo ya gakondo n’imbyino gusa ngo wibagirwe kuyumvisha umutima. Divine Muntu yayanditse ku bufatanye na Chris Ord Pro, bigaragara ko byayigize indirimbo idasanzwe, ahubwo ni indirimbo yahawe umwanya ngo ubutumwa bumere nk’isengesho ry’ubuzima.

Reba video ya “Hozana” kuri YouTube

Divine ashimangira ko Yesu ari Inkingi ikomeye y’intsinzi, ndetse ko yamubereye igisubizo mu gihe cy’amakuba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.