Umunara w’i Babeli ni imwe mu nkuru za Bibiliya zifite isomo rikomeye mu mateka y’ibanze y’abantu, nk’uko bivugwa mu Itangiriro 11:1–9.
Iyo nkuru ivuga uburyo abantu bo ku isi bose bari bafite ururimi rumwe, ariko nyuma Imana ikabahindurira indimi kugira ngo itangire imigambi yabo.
Mu nkuru ngufi ariko itondekanye neza, reka dusuzume ibyerekeye umunara w’i Babeli, icyatumye wubakwa, aho wari uherereye, aho wawubona muri iki gihe, ibijyanye na Nimurodi wari uyoboye abawubakaga, ndetse n’ingaruka zawo mu mateka y’isi, aho byatumye havuka amoko y’indimi menshi kugeza muri iki gihe.
Mu Itangiriro 11:1–9, Bibiliya ivuga ko isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe. Abantu batekereje ku mugambi wo kubaka umunara muremure cyane wagombaga kugera mu ijuru, kugira ngo biheshe izina rikomeye no kugira ngo badatatana hirya no hino ku isi. Hanyuma baravuga bati:
“Nimuze twiyubakire umujyi, twubake n’umunara ugera ku ijuru maze tube ibyamamare. Bizatuma tudatatana ngo dukwire ku isi hose. (Itangiriro 11:4).
Imana, ibonye uwo mugambi wabo, yatekereje ko kuba bavuga ururimi rumwe byabafasha kugera ku byifuzo byabo byose, n’ubwo byaba bibi. Imana rero yaravuze iti: “Reka noneho dutume bavuga indimi zitandukanye kugira ngo buri muntu atumva ibyo undi avuga.” (Itangiriro 11:7).
Nuko Imana isobanya indimi zabo, abantu batatana ku isi hose, umugambi wo kubaka umunara urahagarara, kandi icyo aho hantu hitwa “Babeli,” bisobanura “akavuyo.”
Kubera iki Imana yasobanyije indimi?
Icyo Imana yashakaga gukora ni ukubuza abantu kugera ku mugambi wabo kwishyira hejuru n’uwo kwitandukanya n’ibyo Imana yageneye abantu. Umugambi wo kubaka umunara ugera mu ijuru washushanyaga ubwibone n’ubwigomeke ku Mana.
• Kwigomeka ku Mana: Imana yari yarabwiye abantu nyuma y’Umwuzure ngo: “Mwororoke, mwuzure isi” (Itangiriro 9:1). Ariko bo bahisemo guhagarara hamwe no kugundira ahantu hamwe, binyuranye n’icyo Imana yifuzaga.
• Bashakaga kunga ubumwe, ariko baribeshyaga: Umujyi n’umunara, bigaragaza ubufatanye bw’abantu, ariko birangwa n’ubwibone aho gushimira Imana.
Imana rero yabasobanyije indimi kugira ngo babure ubushobozi bwo gukomeza uwo mugambi, maze babone uko batatana nk’uko yari yabitegetse.
Indimi ziriho ubu, harimo n’Ikinyarwanda, zose zavuye i Babeli?
Bibiliya yerekana ko isenyuka ry’umunara w’i Babeli ryatumye habaho indimi zitandukanye, ariko ntivuga ko indimi zose z’isi uko zingana zavukiye igihe kimwe.
Birashoboka ko abantu bavugaga ururimi rumwe, nk’umuryango umwe, muri ibyo bihe bya kera, ariko Imana yasobanyije indimi, bakemera kwitandukanya.
Amoko menshi y’indimi zimwe na zimwe nka -Asiatique, Indo-European, na Sino-Tibetan, ashobora kuba yarakomotse ku nzira ndende yo kwivanga kw’indimi kuva ku masekuru ya kera cyane. Kugeza ubu, isi ifite indimi zisaga 7,000, bigaragaza ko abantu bakomeje kwishakamo uko bavugana hagati yabo.
Nimurodi ni muntu ki?
Nimurodi ni umwe mu bantu bavugwa mu Itangiriro 10:8–10 nk’umunyabushobozi, n’umunyembaraga ukomeye kandi akaba umutegetsi wa mbere wabayeho nyuma y’Umwuzure.
Nimurodi yari umuhungu wa Kushi, umwuzukuru wa Hamu, umwe mu bahungu ba Nowa.
Nimurodi asobanurwa nk’umuntu wagize ubushobozi bukomeye mu miyoborere, ariko kandi ashushanya kwigomeka ku Mana. Izina rye risobanurwa nko “umugome” cyangwa “umuntu witandukanyije n’Imana.”
Yubatse imijyi ikomeye irimo Babuloni, Erekusi, Akadi, n’i Kaline (Itangiriro 10:10). Nimurodi ni we wari uyoboye igikorwa cyo kubaka umunara w’i Babuloni.
Umunara w’i Babeli wari munini ute?
Nubwo Bibiliya itavugaho uburebure bw’umunara w’i Babeli ubushakashatsi bwerekana ko wari ushingiye ku bwubatsi bwiswe “ziggurat” bwakoreshejwe muri Mezopotamiya.
Mu mujyi wa Babuloni wa kera, hari inyubako imaze imyaka myinshi, isa n’iyasenyutse, bivugwa ko ishobora kuba ari yo yari fondasiyo y’umunara w’i Babeli. Bivugwa uwo munara wari ufite uburebure bushobora kugera kuri metero 90 ku nkingi zisaga 300.
Umunara w’i Babeli ntusobanura gusa amateka ya kera ahubwo ugira n’icyo wungura mu buryo bw’umwuka n’ubumenyi: ushushanya uburyo abantu bashobora kwishyira hejuru, ariko ko Imana ihora ifite ubushobozi bwo guhagarika imigambi yabo mibi.
Inkuru y’i Babeli igaragaza ukuntu abantu batandukanye mu ndimi, ibyo bikagira ingaruka ku mibanire, umuco, ndetse n’ubwiyongere bw’ikoranabuhanga.
Aho Babuloni iherereye kugeza ubu
Umujyi wa Babuloni, aho bivugwa ko umunara w’i Babeli wabaga, uherereye mu gihugu cya Iraki, hafi y’umugezi wa Efurati. Kugeza ubu, ibisigazwa by’uyu mujyi biracyariho, kandi ni ahantu hafite amateka akomeye mu mico ya Mezopotamiya.
Ibikorwa byabaye ku munara w’i Babeli byagize ingaruka ku mateka n’umuco:
Kuvuka kw’indimi byatanze icyerekezo ku buryo uko abantu barushijeho gutandukana, ari ko byongeye imiryango n’ibihugu ku isi.
Nubwo indimi zasobanyijwe, isi yarongeye irihuza binyuze mu ikoranabuhanga n’ururimi mpuzamahanga.
Abahanga mu by’amateka n’abakora ubushakashatsi ku ndimi, bakomeje kwiga ku nkuru ya Babeli mu rwego rwo gusobanukirwa inkomoko y’indimi mu buryo busumbyeho.
Umunara w’i Babeli ni inkuru idasanzwe yerekana ukuntu Imana yivanga mu migambi y’abantu kugira ngo ibereke ko ari yo ifite ububasha.
Amateka yawo ashushanya ukuntu ubwibone n’ubwigenge butagira Imana, bushobora kugira ingaruka mbi. Umunara w’i Babeli uzakomeza kuba ikimenyetso gikomeye mu mateka, kuko ari wo soko y’indimi nyinshi, harimo n’Ikinyarwanda.
ISOKO: YOUTUBE CHANNEL "INKURU ZA BIBILIYA" YA TWIZERIMANA DONATH
IBINDI BIKUBIYE MURI IYI VIDEWO