× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 7 bitoroshye utasimbuka mu myaka 18 kugera kuri 24 - Ibanga ryo kubicamo ni mu Mana

Category: Words of Wisdom  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ibintu 7 bitoroshye utasimbuka mu myaka 18 kugera kuri 24 - Ibanga ryo kubicamo ni mu Mana

Imyaka 18, 19, 20, 21, 22, 23, na 24, abahanga benshi bayigarukaho, bakavuga ko ari imyaka igoranye cyane bitewe n’ibyo uyirimo ahura na byo, ikibabaje akaba atabona aho abihungira.

Ibivugwa muri iyi nkuru byavuye ku kinyamakuru cyitwa Basically Saddest. Ni ibintu yaba umuhungu cyangwa umukobwa ahura na byo, igihugu yaba avukamo cyose, uko yaba ateye kose, amashuri yaba yarize yose, abantu yaba yarabanye na bo bose, mbese uko yaba ari kose.
1. Utakaza inshuti
Muri iyi myaka, buri muntu aba ari kugira impinduka zikomeye mu mitekerereze, aba avuye mu myaka ya 17 kumanura ifatwa nk’iy’abana, yinjiye mu myaka y’abantu bakuru. Hari ibihugu byemerera abantu gushyingiranwa byemewe n’amategeko ku myaka 18, ariko n’ibikabije ntibirenza imyaka 21.

Ni igihe cyo gutakaza inshuti z’abahungu n’abakobwa, kuko zimwe na zimwe ziba zikwifuzaho ibintu bidahuje n’ibyo wifuza, harimo imibonano mpuzabitsina, ikigare cyo kunywa amayoga n’ibiyobyabwenge, ikigare cyo gutembera no gusohoka, kumva wifuje gushinga umuryango, kubona akazi kagushyira ku rundi rwego ugasiga abandi bakishakisha, no kuba warangiza amashuri ugatandukana n’abo mwiganaga.

Iyo uhinduye uko utekereza cyangwa imimerere wari urimo muri iyi myaka, biba bivuze ko hari inshuti imwe cyangwa nyinshi zitakaye.

2. Ukora amakosa yoroheje n’akomeye
Muri iyi myaka buri wese aba yiyumvamo ikizere no kuba mwiza.
Ku bahungu baba bifuza gutereta abakobwa beza, abakobwa na bo bifuza guteretwa n’abasore bafite amafaranga. Aha birumvikana ko abenshi baba bifuza gukora imibonano mpuzabitsina, kandi bamwe uko babonye uburyo babubyaza umusaruro. Ibyo bikaba bibanzirizwa no guteretana.

Ni ikintu bakora bumva ari cyiza, ariko mu makosa umuntu yicuza amaze gukura harimo no kuba atarabashije gutegeka neza umubiri we. Andi makosa abaho arimo kwanga gukora akazi gasa n’agaciriritse, cyangwa kwikura mu kazi kuko basuzugurwa n’abakoresha. Bamwe bibeshya ko bagifite igihe, bakanga akazi kabahemba make kuko baba bifitiye icyizere gishingiye ku mashuri bize, uburanga n’ibindi. Gusa hari ubwo baba bikuye amata ku munwa.

Iyi myaka nanone igendana no gukora urugomo kuri bamwe, kuko ikintu baba banga cyane ari ugusuzugurwa no gushaka kwemerwa n’abandi. Abandi babatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Abenshi bashaka imburagihe batabitekerejeho, bagahana gatanya n’abo bashyingiranywe, abataragize ayo mahirwe yo gushinga imiryango bagatwara inda zidateganyijwe, abenshi bakazivanamo ku bwo kwanga kwangiza uko bagaragara muri rubanda, ndetse n’andi makosa bamwe batavugira mu ruhame, urugero nko kwikinisha, kureba amashusho y’urukozasoni (poronogarafiya) n’ibindi.

3. Kugwa
Abenshi bava mu madini cyangwa amatorero babarizwagamo, kuko baba batekereza ko abashyiriraho amahame ababuza ubwisanzure, bakifuza kubaho bigenga batagengwa n’amategeko. Abandi bajya mu byaha byinshi, bakaguma mu madini cyangwa amatorero babarizwamo, ariko ari Abakristo b’ibishushungwa.

Abenshi bibuka ko Imana ibaho ari uko bahuye n’ingaruka z’amakosa bakoze, urugero nko gufungwa, kurwara SIDA, gutera no gutwara inda zitateganyijwe, gukora impanuka, cyangwa abakarwara indwara ikomeye ituma bahabwa ibitaro.

4. Gutsindwa
Muri iyi myaka umuntu agerageza gukora ibintu byinshi bimwinjiriza, kuko aba atarabona umurongo ngenderwaho w’ikizamubeshaho, ibyinshi muri byo bigahomba.

5. Umenya ibintu bishya kandi ugaca akenge
Iyo uri muri iyi myaka ugenda uca akenge, ukamenya ibintu byinshi bitandukanye, ukamenya kubana n’abantu batandukanye, ukamenya kwihanganira ubuzima bwose. Utangira kubona ko bimwe mu byo wakoraga kera ari amakosa, ugatangira kumva ko bwari ubwana cyangwa ukutamenya.

6. Wirengagiza inama n’ukuri
Muri iyi myaka ugirwa inama kenshi, ariko izidahuje n’izo ushaka ntupfa kuzumva. Biba bigoranye ko umuntu yakubuza gukora icyo ushaka.

Abenshi babwirwa ko ubusambanyi buvamo SIDA, inda no kwangwa n’Imana na bo bakumva ari byo, ariko bakarengaho bakabikora, kandi bafite n’ingero z’abo byahitanye. Bamwe babwirwa kwirinda ibiyobyabwenge, bakerekwa ingaruka zabyo kandi bakumva koko ari mbi, ariko bakarengaho bakabikora.

Ni igihe cyo kutumva no kwirengagiza ukuri, umuntu agakurikira ibyifuzo bye atitaye ku ngaruka mbi bizagira. Muri iyi myaka abenshi baribura, ariko iyo irangiye barongera bakibona kandi bakibona bafite imbaraga nyinshi. Umuntu urenze iyi myaka afatwa nk’intwari iyo itamusigiye inkovu igaragarira buri wese.

Icyakora, ibyavuzwe muri iyi nkuru bishobora kutaba kuri buri wese ariko ibyinshi nta ho yabihungira. Icyo umuntu yakora ngo abeho neza muri iyi myaka icya mbere ni ukuba umukristo nyawe utinya icyaha.

Ikindi ni ukumva inama agirwa n’abantu bamuruta kandi bafite icyo basobanuye mu buzima bwe, urugero nk’ababyeyi be, abavandimwe, abayobozi b’idini cyangwa itorero abamo ndetse na za nshuti z’urungano ariko zigaragaza ko zitwara neza mu rugero runaka. Ni imyaka buri wese aba akwiriye kwigiramo ibintu byinshi, kandi akabana n’inshuti zikwiriye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.