Abashinzwe iperereza barimo gukusanya amakuru kuri Tyler Robinson, umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kurasa agahitana umuyobozi ukomeye mu buryo bwa politiki wari umukiranutsi, Charlie Kirk, ndetse banasesengura niba umubano yagiranaga n’umuturanyi we wiyita “trans” waragize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Tyler Robinson, umusore w’imyaka 22, akekwaho kurasa isasu ryahitanye Charlie Kirk wari ufite imyaka 31, akaba na Founder wa Turning Point USA. Byabaye ubwo Kirk yari mu biganiro n’abanyeshuri kuri Utah Valley University ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.
Nyuma y’iperereza ryamaze amasaha 33, inzego z’umutekano zafashe Robinson, zimushinja icyaha cyo kwica gitewe n’ubugome, gukoresha imbunda bigatera igikomere gikomeye, no kubangamira ubutabera.
1. Yabyinnye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’urupfu rwa Kirk
Nyuma y’uko Kirk arashwe ku ijosi, inshuti za Robinson zamuvuze mu biganiro byo kuri Discord ko ashobora kuba ari we wihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.
The New York Times yatangaje ko hari ubutumwa bwo muri groupe y’abantu bagera kuri 20, aho bamwe bamwoherereje amafoto y’umusore ugaragara mu mashusho ya FBI, bamubaza aho ari.
Robinson yahise asubiza avuga ko “doppelganger” we ari we uri kumushakira ibibazo. Hari n’uwagize ati: “Tyler yishe Charlie!!!!” undi asetsa avuga ko yamugurisha kugira ngo abone igihembo cya 100,000$ cyari cyashyizweho na FBI.
Robinson yanongeye avuga ko uwamurashe ashobora kuba ava muri California, kuko ibyo byabaye bidashoboka muri leta y’aba-Republican nka Utah.
2. Umushinjacyaha avuga ko Robinson yari afite ‘ubusazi’ kuri Kirk
Iperereza ryagaragaje ko Robinson yari afite ubusazi burenze kuri Kirk, nk’uko byatangajwe na Dan Bongino, umuyobozi wungirije wa FBI. Bongino yavuze ko Robinson yagiye agaragaza ibimenyetso byinshi biburira, aho inshuti n’umuryango bavuze ko yatangiye kuba “political” cyane, ndetse rimwe na rimwe akigendera iyo igihe ikiganiro cya politiki cyazaga.
Robinson yari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’ubukanishi bw’amashanyarazi muri Dixie Technical College. Yigeze no kwiga igihe gito muri Utah State University mu 2021.
3. Haracyashakishwa niba hari abandi bari bazi umugambi we
Bongino yavuze ko iperereza ririmo kureba niba hari abandi bari bazi umugambi wa Robinson wo kwica Kirk. Nk’uko byatangajwe na Kash Patel, umuyobozi wa FBI, Robinson mbere yo gukora ubwicanyi yigeze kohereza ubutumwa buvuga ko agiye “gukuraho Charlie Kirk” kubera urwango yamugiriraga n’ibyo ahagarariye. Ariko kugeza ubu ntibiramenyekana impamvu uwahawe ubwo butumwa atigeze abivuga ku gihe.
4. Umuryango wa Robinson waratunguwe
Nyuma yo gufatwa kwe, Debbie Robinson, nyirakuru w’imyaka 69, yavuze ko adashobora kwemera ko umwuzukuru we yaba yarishe umuntu. Yagize ati: “Ni umwana mwiza cyane. Ntaho yigeze agira ikibazo. Yari umwana wicisha bugufi kandi wicecekeye. Sinemeranya n’ibi birego na gato.” Abaturanyi b’uyu muryango nabo bavuze ko ari abantu beza, badafite amakimbirane n’abandi.
5. Umuturanyi we wiyita “trans” arakorana n’abashinzwe iperereza, ariko Robinson we yanze kuvuga
Guverineri wa Utah, Spencer Cox, yemeje ko Robinson yari mu mubano w’urukundo n’umuturanyi we, Lance Twiggs, w’imyaka 22, wiyita “trans”. Twiggs akorana n’abashinzwe iperereza kandi yavuze ko ntacyo yari azi ku mugambi wo kwica Kirk. Ariko Robinson we yahisemo gukoresha uburenganzira bwo kureka kuvuga (Fifth Amendment).
Biracyari kugenzurwa niba icyemezo cya Robinson cyo kwica Kirk cyari gishingiye ku kutemeranya n’ibitekerezo bye ku birebana n’abantu biyita “trans”.
Nyuma y’urupfu rwa Charlie Kirk, bamwe mu bapasiteri n’abayobozi b’amatorero bagize icyo bavuga kuri urwo rupfu, barimo Rev. Dr. Howard-John Wesley, umupasiteri wo muri Alexandria; Pastor Steve Riggle na Pastor Richard Vega bo muri Houston; ndetse na Tom Ascol, umuyobozi w’itorero akaba n’umwanditsi ku mbuga za gikirisitu.
Mu bashenguwe n’urupfu rwe kandi harimo na Rev. Franklin Graham, watangaje ko ijwi rya Charlie Kirk rizakomeza kwumvwa kurushaho nyuma y’urupfu rwe. Kirk yari inshuti magara ya Perezida Trump, inshuro nyinshi akaba yarandikaga ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko yari umukiranutsi cyane.
Abo bose bagarutse ku rupfu rwa Kirk mu buryo butandukanye, bamwe bagaragaza ko ari igihombo gikomeye ku muryango mugari w’abakirisitu.
Charlie Kirk yishwe arashwe