Mu gihe hasigaye iminsi itanu gusa ngo igitaramo cyiswe "Unconventional Love" kibe, twabakusanyirije ibibazo bitanu n’ibisubizo kuri iki gitaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza gutekereza ku bikorwa byose byateganyijwe ndetse no kureba aho imyiteguro igeze.
Twatangiye tubaza Bosco Nshuti ndetse n’abamufasha mu gukurikirana imirimo y’iki gitaramo nawe aradukundira mu kanya gato afite aradusubiza.
Kurikira ikiganiro twagiranye na Bosco Nshuti.
1. Paradise.rw: Urakoze kutugenera aka kanya ko gusubiza bimwe mu bibazo 5 twibaza. Duhere ku ruhande rwa Tekiniki, imyitozo (Practice) igeze?
Bosco Nshuti: Imyiteguro yose iri ku musozo. Imyitozo nayo kandi yararangiye ubu turi gusenga Imana yo isohoza imigambi gusa.
2.Paradise.rw: Ese itsinda (Band) muzakoresha ni iyihe, iihagaze gute? Duhe ishusho?
Bosco Nshuti: Itsinda nzakoresha ni itsinda ry’abahanga kandi b’abanyamwuga. Imicurangire imiririmbire byose ntibisanzwe biri ku rundi rwego. Ni itsinda ryahurijwemo abahanga bose b’abanyamuzika. Uru ruhande rwa muzika n’amajwi ni kimwe mu bizanezeza benshi.
3. Paradise.rw: Watubwira kuri zimwe mu ndirimbo muzakoresha (Playlists) niba atari ibanga?
Bosco Nshuti: Hazaririmbwa indirimbo zirenga 10. Zirimo zimwe zakunzwe nka "Ibyo ntunze", "Nzamuzura", "Nimuri Yesu", "Yanyuzeho" n’izindi nshya zitararirimbwa ahantu na hamwe.
4.Paradise.rw: Abo muzafatanya nabo (Team) bo bahagaze gute? Ndavuga buri muntu uzagira uruhare mu gitaramo cyawe yiteguye gute?
Bosco Nshuti: Team yose navuga ko imyiteguro imwe yasojwe indi igeze ku musozo. Navuga nka team itegura, Production, protocol, ndetse n’ahazabera igitaramo. Byose biteguwe neza kuko nabonye igihe gihagije cyo kwitegura. No ku gukorana n’abanyamwuga mu bijyanye n’ibitaramo binini nk’ibi.
5.Paradise.rw: Ese imyiteguro aho igeze itanga icyizere ?
Bosco Nshuti: Imyiteguro ku ruhande rwacu iratanga ikizere cyose cy’imigendekere myiza ya Concert. Imyiteguro y’abazitabira nayo imeze neza kuko buriya iyo bagura tickets mbere ari benshi baba berekana ko batindijwe n’umunsi. Imana kandi iri mu ruhande rwacu. Ishyigikira imigambi.
Twakangurira abantu kugura amatike hakiri kare kuko ku munsi nyirizina ari ugutarama gusa. Online ni www.itec.rw cyangwa kuri Momo code: 213886 ya Bosco Nshuti.
Paradise.rw: Tugushimiye ku mwanya wawe ndetse n’imikoranire myiza mudahwema kugirana n’itangazamakuru cyane cyane www.paradise.rw! Imyiteguro myiza kandi muzahirwe
Bosco Nshuti: Namwe murakoze ku bufatanye, kandi na buri wese usoma iyi nkuru tuzabane mu gitaramo. Shalom
Twabibutsa ko igitaramo cya Bosco Nshuti kizaba tariki 30 Ukwakira 2022, kibere muri Camp Kigali kuva saa kumi zuzuye z’umugoroba. "Tuzavugamo urukundo gusa Imana yadukunze" - Bosco Nshuti abwira Paradise.rw intego y’iki gitaramo cye.
Uyu muramyi azaba ari kumwe n’ibyamamare nka Patient Bizimana, James & Daniella, Alex Dusabe, Josh Ishimwe uhagaze bwuma mu muziki Gakondo ihimbaza Imana, ndetse na Alarm Ministries ibarizwamo Confiance Muhumure, Pastor Ben & Chance n’abandi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP ugahabwamo icyo kunywa. Nk’uko twbivuze haruguru, amatike ari kuboneka kuri www.itek.rw. Ushobora no kugura itike kuri Momo ukoresheje iyi Code: 213886 ku mazina ya Bosco J.
Twishimiye iki gitaramo ndishimira kuzakizamo ariko amasaha yo gutangira no gusoza ntabwo mwayatubwiye neza. Murakoze