Abaramyi bakiri bato ariko bafite impano ikomeye, Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine, bagiye gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise "Ihumure", igamije kugeza Ubutumwa Bwiza ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nyuma yo gutangira urugendo rwabo rwa muzika mu mwaka wa 2022 no gusohora indirimbo zakunzwe zirimo "Urufatiro", "Rugaba", na "Wa Mugabo", aba bakobwa bakomoka mu Karere ka Rubavu bongeye gutungurana bateguza indi ndirimbo nshya "Ihumure", igiye gutuma izina ryabo rikomeza gukura mu muziki wa Gospel.
Impamvu eshatu zizatuma "Ihumure" igera ku mitima ya benshi
1. Ubutumwa bukomeye buyikubiyemo
"Ihumure" ni indirimbo izanye ubutumwa bw’ihumure no gukomeza imitima y’abari mu bihe bigoye.
Nk’uko Alicia na Germaine babigarutseho, intego yabo ni ukugeza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku bantu bose, cyane cyane ababa bafite imitima iremerewe. Nk’uko n’izindi ndirimbo zabo zabigaragaje, bafite ubuhanga mu kuvanga amagambo y’ihumure n’amajwi meza abyongerera imbaraga.
2. Imyandikire n’uburyohe bw’ijwi ryabo
Aba bakobwa bafite impano yihariye mu miririmbire yabo, igaragarira cyane mu buryo bahuza amajwi yabo neza. Indirimbo zabo zagiye zigira umwihariko ugaragarira mu buryo bw’imiririmbire, amagambo afasha benshi ndetse n’injyana iryoheye amatwi. "Ihumure" na yo ije muri uwo murongo wo gutanga ubuzima bushya binyuze mu ijwi ryiza ryabo.
3. Inkunga bahabwa zo gushyigikira impano yabo
Alicia na Germaine bakomeje gushimira ababyeyi babo babashyigikiye kuva kera ndetse n’abafana babo b’imbere n’inyuma y’igihugu. Nk’uko babivuze, gushyigikirwa n’umuryango n’itorero byabahaye imbaraga zo gukomeza umuziki wa Gospel, kandi ubu biteguye gutanga igihangano kizongera gutuma abantu basubizwamo imbaraga mu mwuka.
Kubera ko ababatera inkunga harimo n’itangazamakuru bazakomeza kubafasha, bizatuma indirimbo igera kure, kandi mu bo izageraho, nibaba benshi, hazavamo benshi bahumurizwa, bivuze ko izaba yabakoze ku mitima.
Indirimbo "Ihumure" iri hafi kujya ahagaragara ku mbuga zitandukanye zirimo Spotify, iTunes, YouTube, AudioMack, na Tidal, aho abafana bazayisanga byoroshye. Ifite amashusho yatunganyijwe na Director Musinga, bikaba byizewe neza ko iyi ndirimbo izongera gutuma izina rya Alicia na Germaine rikomeza kuzamuka mu muziki wa Gospel.
Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nimwitegure ihumure rizanye n’iyi ndirimbo nshya!
MU GIHE "IHUMURE" ITARASOHOKA, UBUHANGA BWABO WABWUMVIRA NO MURI IYI NDIRIMBO IHERUKA BISE "WA MUGABO"