Ushobora kuba warahuye n’abantu bakwita umunyabwenge cyangwa bati "uzi ubwenge", cyangwa se nawe ukaba wiyumvamo kuba umunyabwenge. Iyi nkuru ya Paradise irugufasha kumenya ibintu 10 biranga umunyabwenge.
Nyuma y’uko Umwami Salomo asabye Imana ubwenge ndetse ikabumuha, yahise aba umuntu wa mbere ku isi w’umunyabwenge, ndetse n’abazaza nyuma ye nta n’umwe uzamurusha ubwenge nk’uko Bibiliya ibivuga.
1 Abami 3: 12-13 "Nuko nkugiriye uko unsabye, dore nguhaye umutima w’ubwenge ujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe. Kandi nguhaye n’ibyo utansabye, ubutunzi n’icyubahiro bizatuma nta Mwami n’umwe wo mu bandi bami uzahwana nawe, iminsi yose yo kubaho kwawe".
Ngibi ibintu 10 byakugaragariza niba uri umunyabwenge:
1. Imyifatire ishimishije no gukora cyane:
Abantu bafite ubwenge bakunda kugira imyumvire myiza mu bice bitandukanye by’ubuzima bwabo, harimo ubuzima bwite, imibereho ndetse n’akazi.
Aba bantu baba biteguye kwiga ikintu gishya, gutanga ibitekerezo, no kunegura kandi bakora akazi gakomeye cyane bagakoranye umwete mu gihe bikenewe.
Usibye ibyo, aba bantu bahora biteguye gukura mu bitekerezo kandi baharanira gutera imbere mu bice bitandukanye, batitaye ku ishimwe bahabwa. Aba bantu bakunda gukemura ibibazo byose by’ubuzima bwabo kandi bakabibonamo nk’impamvu yo kugira icyo bahindura.
2. Gufata ibyemezo neza kandi byizewe
Abantu bafite ubwenge bazwi cyane ku buhanga bwabo bwo gufata ibyemezo bashingiye ku mitekerereze ikomeye bafite. Biroroshye cyane ku muntu w’umunyabwenge gutandukanya ibyiza n’ibibi ku cyemezo icyo ari cyo cyose agomba gufata. Mbere yo gufata umwanzuro, aba bashobora gutekereza kure, akabona uko ibintu bizarangira kandi bitaraba.
3. Kugira ubushobozi bukomeye bwo kumenya kwifata
Igitekerezo cyo kwifata gikubiyemo kwiyumvamo ibintu mu buryo bwo hejuru, ku buryo bigufasha kuyobora amarangamutima, ibyifuzo n’imyitwarire yawe. Kwifata ni ikimenyetso cyerekana ko umuntu akuze, kandi ko ari mu bantu bafite ubwenge.
Aba bantu ntibahubuka kandi baba batuje mu buryo ubwo ari bwo bwose, ku buryo badatwarwa n’amarangamutima ngo bakore ibidakwiriye, bagamije ko ibibazo bikemuka vuba. Iyi myumvire yo kwifata mu bantu bafite ubwenge buhanitse ituma bashobora kwihanganira akababaro kabo.
4. Ubwenge bwinshi bwo mu marangamutima
Ku bijyanye n’ubwenge bwo kwiyumvisha ibintu, abantu bafite ubwenge biyumvisha neza amarangamutima y’abandi, bagaragaza impuhwe n’ubugwaneza kandi buri gihe baba bazi ijambo ryiza ryo kuvuga mu gihe gikwiriye kubera ubwenge bwabo bwo mumarangamutima.
Abantu nk’abo bashobora gufasha abandi gucunga amarangamutima yabo, ariko mu gihe bo ubwabo na bo bashoboye kumenya gucunga amarangamutima yabo. Iyo abantu bafite ubu bwenge bwo mu marangamutima bibafasha kubana mu mahoro n’abandi, umubano wabo ukazira amakemwa.
5. Gusesengura birambuye
Abantu bafite IQ (ikigero k’imitekerereze) nyinshi barasesengura kandi bakitondera ikintu icyo ari cyo cyose. Abantu bafite ubwenge bashobora cyane gutekereza kure, bakarenza ku bihari uwo mwanya, bakagenda babihuza.
Nk’uko abahanga mu by’imitekerereze ya muntu (Getzel na Jackson) babivuga, abantu bafite ubwenge bashobora kuba badafite ubushobozi bwo guhanga ikintu gishya bakurikije urwego rw’ubwenge bwabo, ariko bagashobora gutanga ibitekerezo bisesenguye.
6. Amatsiko no guhora biteguye kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi
Abantu bafite ubwenge bitabira ibiganiro bivuga ibijyanye n’intego zabo kandi mu bisanzwe babaza ibibazo, urugero nka nde, iki, ryari, hehe, gute, bibaye. Abantu nk’abo kugira amatsiko n’inyota yo kugira ubumenyi bibabamo.
Baba bashishikajwe no kumenya ibice bitandukanye by’ubuzima, harimo abantu, umuco, inyamaswa, amateka n’Isi muri rusange. Abantu bafite ubwenge baba bazi ko abandi bantu bashobora kuba bafite amakuru n’ubushishozi byisumbuye ku byabo bashobora kubasangiza, bikabafasha gukura mu bitekerezo, bakagura ubwenge bwabo bukiyongera.
7. Kwihuza n’ibihe/imimerere
Guhuza n’imimerere, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragaza ubwenge. Ni ubushobozi bwo kumenyera ibintu bishya no guhindura ibyo wari urimo, ukisanisha n’ibyo ugezemo.
Abantu bafite ubwenge bamenyera byoroshye ibihe bishya, bakamenyera ibibakikije n’ibibazo bahura na byo, kandi bagashobora kwihangana. Iyo bari mu byago bamenya uko bitwara kandi babona amahirwe ntibayapfushe ubusa.
8. Gushidikanya
Usibye kuba abantu bafite ibitekerezo byagutse, abantu bafite ubwenge bakunda kwibaza kuri buri gitekerezo, kunegura, gusuzuma amakuru n’ibitekerezo, aho kubyemera buhumyi, bikabasha mu gutanga ibitekerezo byubatswe neza. Ubushobozi bwo gushidikanya bubafasha gusobanukirwa ubumenyi bwose barimo hamwe no guteza imbere ibitekerezo byabo, bibaza kandi basesengura amakuru yose.
9. Kwitegereza
Abantu bafite ubwenge buhanitse bita kuri buri kintu uko cyaba kingana kose. Bashobora kumenya impamvu y’ibitagenda neza abandi badashobora kumenya, bituma bagira uruhare runini mu matsinda cyangwa mu mushinga barimo.
Ku bantu bafite ubwenge nta kwihutira gusobanukirwa ibyo bagiye gukora ahubwo bahitamo gusesengura bitonze, bagasobanukirwa ibibakikije, kugira ngo bafate icyemezo neza.
10. Ibitekerezo byagutse
Abantu bafite ubwenge bahora biga ibintu bishya kandi bakagerageza andi mahirwe. Iyo baganira n’abandi babatega amatwi bagamije kugira icyo babakuraho cyakungura ubwenge bwabo.
Src: Psychologs.com