× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibikubiye mu ndirimbo nshya y’Icyongereza “Thank You” ya Peace Hozy

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibikubiye mu ndirimbo nshya y'Icyongereza “Thank You” ya Peace Hozy

Peace Hozy yasohoye indirimbo nshya yitwa “Thank You” ishimira Imana ku bw’ubuntu bwayo.

Umuririmbyi w’umuziki wa Gospel mu Rwanda, Peace Hozy, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Thank You” (Murakoze), ikaba yasohotse ku rubuga rwa YouTube ku itariki ya 28 Nyakanga 2025.

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwuje gushima no gushimira Imana ku bw’urukundo rwayo, ishimangira ibyiringiro n’icyizere cyo kuba mu maboko y’Imana. Peace Hozy avuga muri iyo ndirimbo ko Imana ari yo soko y’imbaraga n’ubuzima bwe, kandi ko abonera umutekano mu maboko yayo.

Imirongo imwe mu ndirimbo iravuga iti: “Ahantu haboneye ho kuba ni aho uri wowe
Isoko y’imbaraga zanjye iri mu maboko yawe y’urukundo, Uri utanga ubuzima, uzamura roho yanjye, Ninyura mu bihe bibi, nzahanga amaso yanjye kuri wowe.”

Muri “Thank You,” Peace Hozy avuga kandi ku gakiza k’Imana, ivana umuntu mu mwijima ikamuha imigisha, ndetse ikanamuha icyizere cy’ahazaza hatarangwamo ubwoba.

Video y’indirimbo yayobowe na Jp Class, ifite amajwi yakozwe na Arnaud Gasige, na ho Shyaka_sign akaba ari we wayishyizemo ubuhanga bwo guhindura amashusho n’amabara.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku murongo wa Bibiliya wa Zaburi 91:4, ugaragaza uko Imana ibumbatira abayizera mu bwitonzi n’urukundo.

Indirimbo “Thank You” imaze igihe gito isohotse imaze kubona ibitekerezo byiza ku bakunzi ba Gospel, ndetse ikaba irimo kwiyongera cyane mu mibare y’abayireba, inazamura umubare w’abakurikira Peace Hozy ku mbuga nkoranyambaga.

Peace Hozy, izina rye ry’ukuri rikaba ari Peace Hoziyana, yavukiye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda. Ari mu baririmbyi ba Israel Mbonyi akaba abifatanya no kuririmba ku giti cye.

Reba indirimbo Thank You ufatanye na we gushimira Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.