× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibikomere 5 abagabo batera abagore ntibabivuge ariko bikababaza cyane

Category: Love  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibikomere 5 abagabo batera abagore ntibabivuge ariko bikababaza cyane

Mu mubano w’abashakanye cyangwa abakundana, abantu benshi batekereza ko ibikomere biterwa n’amagambo mabi aba yavuzwe, nyamara si yo gusa.

Nk’uko byagarutsweho n’abatanga inama z’imibanire bazwi nka Marriage Coach Alok ku rubuga rwa Instagram, hari ukuri kwihishe inyuma: ibikomere bikomeye si ibyo tuvuga gusa, ahubwo ni n’ibyo tutavuga. Iyo amarangamutima yirengagijwe, umubano utangira gucika intege buhoro buhoro.

Hano hari ingingo eshanu z’ingenzi bagaragaje, zifasha gusobanukirwa aho ikibazo gishobora guturuka n’uko cyakemuka:

1. Kwirengagiza amarangamutima (Emotional Neglect)

Iyo umwe mu bakundana atita ku buryo undi yiyumvamo, ntamwumve cyangwa ngo amwereke ko ari ingenzi, bitera igikomere gikomeye. Nubwo nta magambo mabi yavuga, uwo muntu yumva ari wenyine mu mubano.

Ibi Bibiliya ibigarukaho igaragaza ko urukundo nyarwo rugira impuhwe kandi rukita ku wundi. (1 Abakorinto 13:4)

2. Gushyira logic imbere y’impuhwe (Empathy)

Hari igihe umuntu ashaka gukemura ikibazo akoresheje ubwenge gusa, aho kubanza kumva umutima w’undi. Nyamara umuntu ubabaye akenera mbere na mbere kumvwa, si uguhita ahabwa igisubizo.

Mu Bibiliya, hagaragara ko amagambo meza n’umutima w’impuhwe bifite imbaraga zo gukiza, aho kuvuga nabi bikomeretsa nk’inkota. (Imigani 12:18)

3. Kwikura mu kibazo (Withdrawal)

Iyo habaye ikibazo, bamwe bahitamo guceceka cyangwa kwigunga aho kuganira. Ibi bituma undi yumva yasigaye wenyine, bikarushaho kongera intera hagati yabo.

Bibiliya itwereka ko kuvugana neza no kubwizanya ukuri mu rukundo ari byo bituma abantu bubaka. (Abefeso 4:25)

4. Kubura ubutwari bwo kwemera amakosa

Abantu benshi bashaka gutsinda impaka aho gushaka kubaka umubano. Nyamara imbaraga nyakuri ni ukwemera ko ushobora kuba wakomerekeje undi, ugafata umwanya wo kubikosora.

Ibi bihura n’inyigisho zigaragaza ko kwicisha bugufi ari imwe mu nkingi z’urukundo nyarwo. (1 Petero 5:5)

5. Kutubaka amarangamutima (Emotional Connection)

Umubano mwiza ushingira ku kumva no kwitanaho mu marangamutima. Iyo abantu batita ku marangamutima y’ingenzi, urukundo rutangira kugabanuka. Ariko iyo hubatswe ikiraro cy’ubwumvikane, umubano urakomera.

Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko ururimi rufite imbaraga zo kubaka cyangwa gusenya, amagambo n’imyitwarire bishobora kuzana ubuzima cyangwa bikabusenya. (Imigani 18:21)

Izi nyigisho zo kuri marriagecoachalok zitwibutsa ko kwitondera amarangamutima y’uwo ukunda, kumuba hafi no kumwumva, ari byo bituma umubano uramba.

Ntitube abantu bashaka gutsinda impaka, ahubwo tube abubaka imitima y’abo bakunda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.