× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibihe 3 byiza Shiloh Choir itazibagirwa mu rugendo rw’ivugabutumwa imazemo imyaka 8

Category: Choirs  »  yesterday »  Our Reporter

Ibihe 3 byiza Shiloh Choir itazibagirwa mu rugendo rw'ivugabutumwa imazemo imyaka 8

Shiloh Choir yo muri Musanze itegerejwe i Kigali mu gitaramo cy’amateka "The Spirit of Revival 2025" kizaba tariki 12 Ukwakira 2025 muri Expo Ground I Gikondo aho izaba iri kumwe na Shalom Choir, Prosper Nkomezi na Ntora Worship Team.

Mu gihe benshi bategerezanyije amatsiko iki gitaramo, Paradise tugiye kukubwira ibihe byiza aba baririmbyi batazibagirwa mu rugendo rwabo rw’ivugabutumwa bamazemo imyaka 8 dore ko Shiloh Choir yabonye izuba tariki 3 Nzeri-2017.

Shiloh Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote ry’u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka Musanze.

Bijyanye n’uko ari Korali yavutse iturutse mu ishuri ryo ku Cyumweru, ivuka yari igizwe n’abagera ku 120, ariko ku mpamvu zitandukanye z’ubuzima nk’amasomo, akazi no kubaka ingo, kuri ubu abagize Shiloh Choir mu buryo buhoraho ni 73.

Ibihe bitatu byiza Shiloh Choir itazibagirwa mu rugendo rw’ivugabutumwa mu ndirimbo imazemo imyaka 8:

Ku mwanya wa mbere bahashyize "Gufata no gushyira ahagaragara umuzingo wa mbere w’indirimbo za Shiloh Choir". Ni Album yitwa ’Ntukazime’, igizwe n’indirimbo 10 z’amajwi n’amashusho. Aba baririmbyi b’i Musanze bati: "Byari ibihe by’amateka kuri twe".

Mbere y’uko bagira iyo album, bararebaga bakabona hari ibihangano byiza Imana yabahaye, ariko bakibaza uburyo bizakorwa bikajya hanze, bakumva babiburiye igisubizo, cyane ko bumvaga bakeneye ko bikorwa ku rwego rwiza. Nyuma rero, Imana yakoresheje abantu, itanga ubushobozi, Album irakorwa bibabera ibihe byiza batazibagirwa

Urugendo rw’ivugabutumwa bakoreye kuri ADEPR Nyarugenge, ntibateze kuzarwibagirwa, ni rwo bashyize ku mwanya wa kabiri. Kuwa 23-Werurwe-2025, ni bwo Shiloh Choir yatumiwe na Shalom Choir mu gitaramo gikomeye cyiswe ’Shalom Worship Experience’ cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge.

Shiloh Choir bati "Byari ibihe byiza kuri twe kuko niyo platform nini twari turirimbiyeho ndetse ni na bwo bwa mbere twari turirimbiye imbere y’imbaga y’abantu benshi (Bivugwa ko hari abagera kuri 3,500). Dushima Imana rero ku bw’ayo mahirwe twagize ariko tukayishima cyane ku bw’ubugingo bw’abahembukiye muri icyo gitaramo."

Ibindi bihe batazibagirwa mu mateka yabo muri iyi myaka 8 bamaze mu kogeza ubutumwa bwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni ugutegura igitaramo cyabo bwite bwa mbere cyabaye mu mwaka wa 2018 ubwo bari bamaze umwaka umwe bavutse, akaba ari bwo bateguye igitaramo cyabo bwite cya mbere.

Ni igitaramo bafatanyijemo n’umuhanzi Danny Mutabazi ndetse na Pastor Desire Habyarimana, kibera kuri ADEPR Muhoza. Bati "Byari ibihe bitazibagirana kuri twebwe kuko byari bitangaje, kubona urubyiruko, aho umukuru muri bo atari arengeje imyaka 23, dutegura igitaramo kikitabirwa kandi kikagenda neza."

Shiloh Choir igiye gukorera i Kigali igitaramo cy’amateka

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NAHISEMO YESU" YA SHILOH CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.