Mu gihe Abakristo ku isi hose bitegura kwizihiza Pasika, hari filime z’uruhererekane zigamije gufasha imiryango n’abizera kurushaho kuzirikana ubutumwa bw’umusaraba, igitambo cya Yesu n’ibyiringiro by’ubugingo bushya ushobora kureba.
Ibi si filime imwe igabanyijemo ibice, ahubwo ni urutonde rw’ibihangano birindwi bitandukanye, birimo amafilime arangira n’uruhererekane (series), buri kimwe kigenga ukwacyo n’inkuru yacyo.
Muri byo harimo nka A Great Awakening, Blessings in Disguise, The Faithful: Women of the Bible na House of David. Ibi bihangano bihurira gusa ku kuba byarateguwe mu gihe cya Pasika no gutanga ubutumwa bwa gikristo, ariko nta ho bihuriye nk’inkuru imwe.
Muri ibyo bihangano harimo igice cyihariye cya “The Saints — Saint Mary Special” cyibanda ku buzima bwa Mariya nyina wa Yesu, kigaragaza ukwizera kwe n’uruhare rwe rukomeye mu mateka ya gikristo.
Hari kandi filime y’amateka “A Great Awakening”, igaruka ku buzima bw’umubwirizabutumwa George Whitefield n’umunyapolitiki Benjamin Franklin, igashimangira ko ubwigenge nyakuri buva muri Kristo.
Ku bakunda inkuru zoroheje zigaragaza ubuzima busanzwe, “Blessings in Disguise” ivuga ku mukobwa wagarutse iwabo agasanga umurage w’umuryango we wubakiye ku Ijambo ry’Imana. Iyindi y’uruhererekane ikomeje gukundwa ni “The Faithful: Women of the Bible”, igaragaza inkuru z’abagore bo muri Bibiliya nka Sara, Hagar na Rebeka, igasobanura ukwizera kwabo n’ingorane banyuzemo.
Abakunda inkuru zishingiye kuri Bibiliya kandi bashobora kureba season ya kabiri ya “House of David”, ikomeza kugaragaza urugendo rwa Dawidi kuva ku mwungeri kugera ku mwami.
Hari n’umushinga munini wa “The Lord’s Prayer” uhuza filime, igitabo n’uruhererekane rwa filime, usobanura isengesho rya Data wa twese mu buryo bwimbitse, uhuza amateka n’ubuzima bwa none.
Ku bana n’imiryango, hari uruhererekane rwa animasiyo “Odo” rugaruka rwigisha indangagaciro zirimo ubumuntu, ubufatanye n’impuhwe.
Uretse izi filime nshya, hari n’ibindi bihangano bizwi nka “The Passion of the Christ” bikomeje kurebwa cyane muri iki gihe cya Pasika, bifasha benshi kuzirikana igitambo cya Yesu.
Ibi bihangano byose bihuriye ku nsanganyamatsiko imwe: kwibutsa abantu urukundo rw’Imana, agakiza kabonerwa muri Kristo, n’ibyiringiro by’ubugingo bw’iteka, ari byo shingiro rya Pasika.