× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papi Clever & Dorcas: Igitaramo cya mbere mu 2023 cya Gospel cyamenyekanye "Yavuze Yego Live Concert"

Category: Entertainment  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Papi Clever & Dorcas: Igitaramo cya mbere mu 2023 cya Gospel cyamenyekanye "Yavuze Yego Live Concert"

Papi Clever na Dorcas bateguje igitaramo cyiswe "Yavuze Yego Live Concert".

Papi Clever na Dorcas bashyize hanze integuza y’igitaramo kizaba kuwa 14 Mutarama 2023. Nta gushidikanya, ni cyo gitaramo cya mbere cya Gospel kizaba mu mwaka wa 2023.

Papi Clever yahise atangaza ko bizaba ari umugisha kwitaba iki gitaramo. Yagize ati "Ni umugisha ukomeye kuzabana namwe no kuboba mudushyigikira. Uwiteka abishimire".

Gusa kuri iyi nteguza y’igitaramo ’Yavuze Yego Live Concert’, handitseho ko mu gihe kitarambiranye amakuru arambuye ajyanye n’iki gitaramo azabageraho.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Papi Clever yagize ati "Nk’uko icyo yavuze igikora, niko twemeye ijambo ivuze, yitwa Ishoborabyose".

Yasangije abamukurikira icyanditswe kiri mu Abefeso 3:20 hagira hati "Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo".

Papi Clever na Dorcas ni itsinda rikunzwe mu muziki wa Gospel ndetse rikaba rifite agahigo ko kuba ari bo barebwe cyane kuri Youtube kurusha abandi baramyi bose bo mu Rwanda mu mwaka wa 2022.

Aba baramyi bafite umwihariko wo kuririmba mu buryo budasanzwe indirimbo zo mu gitabo, nyuma yo gutaramira i Burundi ndetse n’i Burayi, ubu bakurikijeho gutaramira i Kigali mu gitaramo cyabo cya mbere nk’itsinda.

Ni kimwe mu bitaramo cyitezwemo ibihe byiza bitewe ahanini n’igikundiro bafitiwe n’abatari bake. Abahanzi bazafatanya nabo, ntirabaratangazwa, ariko bazatangazwa vuba.

Bika iyi tariki

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.