Kuri iki Cyumweru i Goma muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo, Rev. Pastor Tabara Jean Baptiste uyobora itorero E.V.J. (Eglise Victoire en Jesus ) yaraye atangaje amasengesho yo kwiyiriza ubusa no gusenga ngo Imana ibagabize u Rwanda na Paul Kagame ngo bazarurye nk’imitsima, birangira Imana ibahaye kutumvikana basubiranamo karahava.
Ibintu bikiba ntibyakiriwe neza kuko umwe mu bamwungirije yahise ahaguruka mu itorero avuga ko umushumba yavangiwe rubura gica, birangira barwaniye ku gatuti barakomeretsanya, hitabazwa Polisi ibata muri yombi.
Uwo mupasitori Rev. Pastor Tabara Jean Baptiste asanzwe azwiho kwivanga no guhamagararira abaturage kwanga abakongomani bavuga ikinyarwanda. Amakuru Paradise.rw icyesha Cmokili, avuga ko nawe ashinjwa kuba umunyarwanda ukomoka kuri Mahoko mu karere ka Rubavu.
Umwungirije Pasteur Michel Noleka Basibwe yahise ahaguruka yamagana ubwo buhanuzi ndetse abwira abakristo ko Imana itemerera abihaye Imana kubiba urwango urwo arirwo rwose no kwivanva mu mirongo migari ya Politike.
Ibi byahise bicamo itorero ibice bibiri bamwe bahugurukana amabuye ngo bayaterane, polisi iragoboka.
Aba bashumba babiri bacumbikiwe muri casho ya polisi ikorera i Goma - Katindo mu gihe iperereza rikiri gukorwa.
Hashize iminsi mike ibikorwa nk’ibi bikorwa mu mujyi wa Goma aho sosiyete sivile yagiye itegura imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda barushinja gutera inkunga umutwe wa M23, ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana ariko Congo ikavunira ibiti mu matwi.