× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

I Burundi: Benshi bashese amatungo yabo barashya, gutandukanya Vestine na Dorcas biba ingorabahizi


I Burundi: Benshi bashese amatungo yabo barashya, gutandukanya Vestine na Dorcas biba ingorabahizi

Vestine na Dorcas abahanzi nyarwanda, bakomeje kuba indirimbo mu gihugu cy’u Burundi. Igitaramo cyabo cyahagaritse imihanda, abakunzi ba Gospel muri kiriya gihugu bari mu munyenga w’ibyishimo kubera ziriya mpano.

Nk’uko tubikesha Ambassadeur wa Paradise muri kiriya gihugu, Ev Furaha ukomeje gukurikirana kiriya gitaramo umunota ku wundi, yatangaje ko mu mujyi wa Bujumbura, ibintu byahinduye Isura.

Kuri uyu wa Gatandatu, imodoka zikomeje gucicikana muri uriya mujyi zerekeza kuri Hotel yitwa "Source du Nil" aho iki gitaramo kigomba kubera kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023.

Ni mu gihe kandi amatike y’ibihumbi icumi yashize kuri uyu wa 5 ahagana sa moya n’igice z’ijoro. Gusa nk’uko tubikesha uyu munyamakuru wacu, hakozwe andi matike angana n’ibihumbi bibiri. Gusa amakuru akavuga ko aya matike nayo ashobora kuba makeya bitewe n’abakomeje kuyashaka.

Ikindi mwamenya ni uko abateguye iki gutaramo byabaye ngombwa ko hubakwa amahema mu rwego rwo kwakira abantu benshi, dore ko amatike yagurwaga ku bwinshi Sale yabaye ntuya hakiri kare.

Biravugwa ko iki gitaramo gishobora kuzakira abantu hagati y’ibihumbi makumyabiri na bitanu ndetse na mirongo itatu, ni ukuvuga abantu basatira abareba umupira wa APRFC na Rayon Sport muri Stade Amahoro.

Andi makuru adakwiye kugirwa ubwiru avuga ko mbere y’ikiganiro n’itangazamakuru, abarundi benshi batari bazi gutandukanya Vestine na Dorcas.

Umunyamakuru wacu uri i Burundi akaba yatubwiye ko hagiye havuka n’impaka za ngo turwane bamwe bavuga ngo Vestine ni uyu, Dorcas ni uyu...Bamwe banatanze imitungo yabo mu buryo bwo gutega bikavugwa ko hari ababuriye inka zabo muri izo mpaka abandi bahinduka abatunzi aka rya Jambo ngo bamwe bazaburira aho abandi babonera.

Ikindi cyavugwaga ni icy’izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’i Burundi kubera iki gitaramo ariko Evangelist Furaha akaba yabihakanye. Gusa yemeje ko hari uduce tw’i Bujumbura igiciro cyo gutega imodoka cyazamutse gusa bigakorwa na bamwe mu bashoferi ku giti cyabo.

Tubibutse ko iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa23/12/2023 kuri Hotel yitwa La Source du Nil, guhera saa kumi zo mu Rwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.