× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hot News: Meddy wahoze mu itsinda Justified ryabaga muri Zion Temple yagarutse muri Gospel

Category: Ministry  »  January 2023 »  Editor

Hot News: Meddy wahoze mu itsinda Justified ryabaga muri Zion Temple yagarutse muri Gospel

Indirimbo nshya "Grateful" ya Meddy yahamije ko uyu muhanzi agarutse bwuma mu muziki wa Gospel yari amaze igihe kinini yarateye umugongo.

Nubwo benshi bazi Meddy mu muziki usanzwe, ariko amateka agaragaza ko yatangiriye umuziki muri Gospel. Kuri ubu inkuru nziza ni uko yamaze kuyigarukamo kandi agaruka ari umuvabutumwa ushize amanga udatewe isoni n’ipfunwe n’ubutumwa bwiza.

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2023 ni bwo Meddy yashyize hanze indirimbo y’Imana, irimo ubutumwa bw’umuntu ufite ishimwe rikomeye ku Mana ku bwa byinshi bikomeye yamukoreye ndetse n’ubuntu bwinshi imugaragariza mu buzima bwa buri munsi.

Iyi ndirimbo ye nshya yasohotse nyuma y’iminsi ateguza abantu ko abafitiye indirimbo ya Gospel, amakuru akemeza ko agarutse burundu muri Gospel. Ubu hasohotse iyitwa "Grateful" mu gihe hitezwe indi yitwa "Blessed" ari yo benshi bari bazi ko iri busohoke mbere.

Mu minota micye cyane ishize Meddy yanditse kuri Instagram ubutumwa busa n’ubusobanura inkomoko y’indirimbo ye Grateful. Yavuze ko amaze iminsi anyura mu bihe bisharira cyane [aheruka kubura umubyeyi we], ariko Imana akaba ariyo yamubereye inkomezi.

Ati "Umugore wanjye ni umuhamya wabyo. Yambonye nyura mu byankomerekeje cyane bintera intimba". Yavuze ko yishimye ku bw’umugore we Mimi ndetse n’imfura yabo Myla. Anishimira cyane umuryango we n’abakunzi b’umuziki we.

Meddy ntasigana na Bibiliya ye

Nubwo ubu ari bwo agarutse mu muziki wa Gospel, na mbere yaho akiri mu muziki usanzwe, Meddy yatinyaga Imana ndetse agakunda kuyiragiza muri buri kimwe cyose akora. Paradise.rw yamenye ko mu 2019 uyu muhanzi yaje mu Rwanda, afata umwanya ajya mu butayu kwiherera n’Imana. Ibi bigaragza inyota ye nyinshi mu kubana n’Imana.

Meddy yigishijwe gucuranga n’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana. Yaje kujya muri korali y’abana, akomeza gukunda umuziki. Ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga mu itsinda rya "Justified" ryo muri Zion Temple iyoborwa na Apostle Dr. Gitwaza. Yaririmbanaga n’abandi bahanzi nka The Ben, Nicolas na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick.

Kuba yaratangiriye umuziki mu rusengero, yongeye kubishimangira mu 2019, ubwo aheruka gukorera igitaramo mu Rwanda, aho yongeye kugirana ikiganiro n’itangazamakuru. Ati “Byari ibintu bisekeje cyane! Twari dufite itsinda ry’abasore batatu, umwe yitwaga Eddy nanjye nkitwa Meddy; hari n’uwitwaga Benjamin we yari yariyise Benny.”

Arakomeza ati “Tujya muri Studio dukora indirimbo yo guhimbaza Imana ariko icyo gihe hari hagezweho izigenda nk’inzayirwa natwe ni cyo cyari kiri mu mutwe". Mu ndirimbo za Gospel amaze gukora harimo "Ngirira ubuntu", "Jambo" Ft The Ben, "Ntacyo nzaba" Ft Adrien Misigaro na "Grateful" yashyize hanze uyu munsi.

Meddy agarutse mu muziki usingiza Imana

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "GRATEFUL" YA MEDDY

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Akomerezaho kabisa

Cyanditswe na: kirabo   »   Kuwa 14/01/2023 23:34