× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hope Promise wahigiye kuzicarana na Tonzi yateguje umuti uvura ababuze amahoro

Category: Artists  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Hope Promise wahigiye kuzicarana na Tonzi yateguje umuti uvura ababuze amahoro

Nyuma yo gusohora indirimbo "Wastahili Bwana" yakunzwe n’abatari bake, Hope Promise yateguje abakunzi be indirimbo nshya yise "Amahoro".

Aganira na Paradise, Hope Promise yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu ndirimbo zikoze neza yaba mu buryo bw’Imyandikire,mu majwi ndetse n’amashusho. Yagereranyije ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo n’umuti uvura ababuze amahoro.

Yavuze ati: "Iyi ndirimbo ni agaseke gapfundikiye nageneye abakunzi banjye, abakunzi ba Gospel by’umwihariko abantu badafite amahoro yo mu mutima.

Iyi ndirimbo Amahoro izasohoka ku munsi wa Noheli ikazaba isohotse nyuma y’igihe gito asohoye indi ndirimbo yise"Wastahili Bwana" imwe mu ndirimbo zanditse neza kandi zirimo bwa butumwa umuntu yumva mu igitondo akongera akabwumva saa sita no ku mugoroba.

Nyuma y’uko umuramyi Tonzi agize umwaka mwiza wa 2023, Hope Promise yavuze ko n’ubwo atuye muri America ariko amaze igihe kinini amukurikira. Yavuze ko yishimiye kubona uyu muramyi yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’Inama y’igihugu y’abahanzi.

Yongeyeho ko yishimiye kumva indirimbo "Igikuta" kuko nawe hari ibikuta Imana yamukuriyeho ndetse akaba ari umwe mu bategereje cyane Album yitwa "Respect". Yongeyeho ko Tonzi amutera gukora cyane ndetse akaba yifuza kuzicarana nawe umunsi umwe bagasangira akantu amushimira uruhare rwe mu iterambere rya Gospel.

Uyu muramyi kuri ubu utuye muri Missouri mu mujyi wa Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba asengera mu Itorero Shelter of Life Embassy. Yinjiye mu muziki mu minsi ishiz ahera ku ndirimbo "Wastahili Bwana" iri mu rurimi rw’Igiswahili.

Ni umwana wo mu batambyi nk’uko abyivugira ati: "Nisanze Papa wanjye ari umwe mu bashumba bafite ishyaka ryinshi n’umuhate mu gukorera Imana binyuze kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse no kuramya no guhimbaza Imana doreko ari umunyamuziki".

Uyu munyempano mushya mu muziki wa Gospel avuga ko icyerekezo cye mu muziki yinjiyemo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni ukugeza ku isi yose ubutumwa bwiza mu ndirimbo, ndetse akomora imitima ikomeretse binyuze mu muziki.

Hope yigira byinshi mu muziki kuri James na Daniella, agakunda cyane imiririmbire ya Israel Mbonyi. Yatangiye kuririmba mu makorali y’abana mu rusengero akiri muto aho yakoraga buri cyose cyatuma akimeza gukura mu buryo bw’Umwuka ngo akure ashimwa n’Imana ndetse n’abantu nka Samuel.

Ibyo byatumye Hope Promise amenya gukorera Imana akiri muto, atangira kwandikira korali z’abana indirimbo akazigisha abandi bana baririmba mu ishuli ryo ku cyumweru (Sunday School).

Akimara gukura, yari afite inzozi zo gukomeza uwo muhamagaro, gusa ntibyahise bikunda ko ashyira ahagaragara indirimbo bitewe no kudahita abona ubushobozi bwo kugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga nk’uko yabishakaga.

Ntiyamanitse inanga ahubwo yakomeje kujya aririmba mu Materaniro ku rusengero rwe ari nako atumirwa mu nsengero zitandukanye akajya kwamamaza ubutumwa bwiza.

Uretse gusohora iyi ndirimbo "Wastahili Bwana" ikomeje gucurangwa ubudaca ku maradiyo na Televiziyo z’i gihugu, Hope Promise afite impano yo gusubiramo indirimbo z’abaramyi bakomeye mu buryo bwa live.

Yakunze kumvikana aririmba indirimbo za Mbonyi, Tonzi, Gerardine Muhindo, James na Daniela n’abandi.

Hope Promise agiye gushyira hanze indirimbo "Amahoro"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.