× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hizihijwe Yubile y’imyaka 75 Paruwasi Muhororo imaze ivutse hanafungurwa icumbi ry’abapadiri

Category: Ministry  »  September 2023 »  Editor

Hizihijwe Yubile y'imyaka 75 Paruwasi Muhororo imaze ivutse hanafungurwa icumbi ry'abapadiri

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, arasaba Abakirisitu ba Paruwasi Muhororo mu Karere ka Ngororero kwiyunga n’abo bahemukiye, inshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kubaka ubukirisitu bubereye Abanyarwanda kandi bifite imbonezamutima nzima.

Yabitangarije mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 75, Paruwasi Muhororo imaze ivutse, aho yavuze ko guhimbaza Yubile ari ugusana ibyangijwe, gusubiza abantu uburenganzira n’agaciro bambuwe, kugira umutima w’impuhwe kandi uharanira ubutabera.

Agira ati "Yubile ni igihe cyo kunoza umubano wacu no kubana n’Imana, kuko guhimbaza Yubile atari ibirori byo kwishimisha gusa ahubwo ari ukuzirikana Imana n’urukundo rwayo".

Musenyeri Mwumvaneza avuga ko Paruwasi Muhororo yabayeho ngo imenyeshe inkuru nziza mu gace iherereyemo, kuko ari nk’isoko abantu bavomaho bagashira inyota.

Agira ati "Iyi Yubile itubere inzira yo kwiyunga n’abavandimwe bacu twahemukiye, isige tunogeje umubano wacu n’abavandimwe mu kubaka ingo nziza zizira amakimbirane, hagati y’abashakanye, ikibatsi cyo kubaka imiryango myiza, kongera ibikorwa by’urukundo n’impuhwe kugira ngo dufashanye kuzamuka neza kuri Roho no ku mubiri".

Asaba ko Paruwasi yababera inzira y’urukundo ku buryo nibura urimo undi ideni ryakabaye gusa iry’urukundo, kandi ko imyaka 75 ihagije ngo abantu bemenye ukuri n’uko bitwararika.

Avuga ko Yubile y’imyaka 75 ikwiye kubera ishimwe, abatangije Paruwasi barimo abapadiri bera ndetse n’ababakurikiye.

Abakirisitu ba Paruwasi Muhororo bifuje ko kubera ko Paruwasi ya Muhororo ari nini, bakongererwa umusaseridoti, kandi basaba ko Santarali ya Rusebeya, yagirwa Paruwasi kugira ngo abakirisitu bakomeze kwegerezwa iyogezabutumwa badakoze ingendo ndende.

Padiri mukuru wa Paruwasi Muhororo, Ufitimana Temistocles, avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abakirisitu, bazakomeza kwagura ibikorwa by’iterambere bibahuriza hamwe, kandi bakomeze kwigisha abakirisitu ibyiza byo kubana neza n’isano iri hagati y’imibanire myiza n’ubukirisitu.

Paruwasi Muhororo yizihije imyaka 75 imaze ishinzwe ikaba yaratangiranye n’abapadiri bera, yubatswe mu 1948 aho yatangingiranye abakirisutu babarirwa mu 2000, ubu ikaba ibarirwa mu bagera mu bihumbi 80.

Biteganyijwe ko santarari ya Rusebeya izagirwa Paruwasi, igihe abakirisitu bakomeza gufashanya hakubakwa inzu y’icumbi ry’abapadiri, kuko ubu ari bo barebwa n’icyo gikorwa kuko Kiliziya Gatolika ngo nta handi yakura ubwo bushobozi.

Muri iyi Yubile kandi hanafunguwe ku mugaragaro icumbi ry’abapadiri, ryavuguruwe ritwaye amafarnga asaga Miliyoni 60Frw.

Src: Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.