× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Angilikani yizihije umunsi mukuru wa Father’s Union ifasha abagabo kwishingikiriza ku Mana

Category: Ministry  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Angilikani yizihije umunsi mukuru wa Father's Union ifasha abagabo kwishingikiriza ku Mana

Kuri uyu wa 07 Mutarama ku itorero rya Anglican muri Diyosezi ya Kigali hizihijwe umunsi mukuru w’Ihuriro ‘Father’s Union’.

Ni umuryango umaze igihe kinini ukora kuko watangiye mu mwaka wa 2008 ; ikorera muri paruwasi zose za Diyosezi ya Kigali; ndetse inafite ashami mu yandi paruwasi yo hanze ya Kigali.

Ni umuryango ufite inshingano zo gufasha abagabo kwishingikiriza ku Mana batoza imiryango yabo kugendera ku mategeko y’Imana, kuba abagabo bafatanya mu byiza no mu bibi bagasangira ibyago n’amakuba ndetse n’ibyiza byose.

Uyu muryango utanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, kubakira abadafite aho kuba, kurihira abaturage mituweli n’ibindi. Usibye no kuba hari Father’s Union bafite n’umuryango wa bamama witwa Mother’s Union.

Muri ibi byishimo kandi hizijwe abanyamuryango bashya b’uyu muryango, bigishijwe byinshi, bahabwa inama ndetse n’impanuro z’uko bashobora kubaka neza umuryango wabo ndetse ukarangwa n’urukundo.

Mu ijambo ry’Umwepisikopi wa EAR Diyosezi Misiyoneri ya Karongi, Rev Rukundo Jean Pierre Methode, yagize ati :"Hari gushakira umwanya imiryango, kuba abashumba b’ingo zabo, kuba abatambyi b’ingo, kurinda imiryango no kuyishakira ibiyitunga.”

Umuyobozi wa Fathers’Union ku rwego rwa EAR Diyosezi ya Kigali, Kazubwenge James, yasabye aba bagabo kubaka ingo zishingiye ku ndangagaciro za gikristu no kuzitoza abana babo, no kubana iteka mu byiza no mu bibi.

Ku ruhande rw’Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Kigali, Bishop Rusengo Amooti Nathan, yashimye uruhare iri huriro rigira mu kubaka imiryango ya gikristu ndetse asaba abagabo baririmo gukomeza gukurikiza ibyo bakuramo.

Anglican muri Diyosezi ya Kigali yizihijwe umunsi mukuru wa ‘Father’s Union’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.