× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hillsong London yanyeganyeje BK Arena mu gitaramo cyaririmbyemo Benjamin Dube na Aime Uwimana-AMAFOTO

Category: Ministry  »  November 2022 »  Sarah Umutoni

Hillsong London yanyeganyeje BK Arena mu gitaramo cyaririmbyemo Benjamin Dube na Aime Uwimana-AMAFOTO

Muri Kigali haraye habaye igitaramo cy’imbaturamugabo cyatumiwemo Hillsong London - abaramyi bakunzwe ku rwego rw’Isi na cyane ko ari ishami rya Hillsong ifatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu matsinda akora umuziki uhimbaza Imana.

Ni igitaramo cyiswe "Hillsong London Live in Kigali", kikaba cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 25/11/2022 muri BK Arena. Cyaririmbyemo kandi umuhanzi ukomeye muri Afrika, Bishop Benjamin Dube, ndetse na Aime Uwimana ufatwa nka nimero ya mbere mu baramyi b’ibihe byose mu gihugu cy’u Rwanda.

Iki gitaramo cyamaze amasaha ane kuko cyatangiye saa mbiri z’ijoro kirangira saa yine z’ijoro. Cyaranzwe n’amashimwe akomeye ku bwa byinshi Imana yakoreye abanyarwanda. Cyateguwe na Rwanda Events Group ku bufatanye na Aflewo Rwanda. Cyitabiriwe bikomeye n’ab’ingeri zose.

Ikigaragaza uburyo iki gitaramo cyaryoheye abacyitabiriye bose ni uburyo nta n’umwe wigeze ataha mbere y’uko kirangira, ahubwo bose bakaba bamaze amasaha ane bahagaze muri BK Arena, baramya Imana n’amajwi aranguruye hamwe n’aba baramyi bafite igikundiro cyinshi.

Aime Uwimana yageze ku ruhimbi mbere y’abandi, akurikirwa na Benjamin Dune nawe wakurikiwe na Hillsong London yaririmbye mu gihe cy’isaha n’igice nta kuruhuka. Aba barambyi bose bishimiwe cyane nk’uko n’amafoto abigaragaza. Wowe utabashije kuhagera wahombye cyane kuko byari ibihe by’agatangaza ndetse n’urwibutso rukomeye ku bakunzi ba Gospel.

Umunyamaru wa Paradise.rw yumvise Gaby Kamanzi uri mu bitabiriye iki gitaramo, arimo kucyirahira aho yatangariye cyane umuziki uryoshye wa Hillsong, kuririmbana ubuhanga n’imbaraga. Gaby Kamanzi ukubutse i Burayi mu ivugabutumwa, yavuze ko ari byiza kwitabira igitaramo nk’iki kuko hari byinshi bigira ku baramyi nk’aba bari ku rwego rw’Isi.

SOGONGERA KU GITARAMO CYA HILLSONG LONDON I KIGALI

Hillsong London yongeye gutaramira abanyarwanda

Byari umuriro!

Benjamin Dube

Aime Uwimana

Tracy niwe wayoboye igitaramo

Igitaramo cyitabiriwe cyane

AMAFOTO: Rwanda Events Group

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.