× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ababyeyi ba Helvine wizihiza imyaka 12 batangaje uko yavutse habaye igitangaza bikamutera umutima wo gufasha abandi

Category: Entertainment  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ababyeyi ba Helvine wizihiza imyaka 12 batangaje uko yavutse habaye igitangaza bikamutera umutima wo gufasha abandi

Kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025, umwana w’umukobwa witwa Isheja Ndahiro Helvine yizihije isabukuru y’imyaka 12 amaze avutse.

Uyu mwana umaze kuba ikitegererezo mu Gihugu kubera umutima we wo gufasha abana batishoboye, ni umwe mu bana bake bafite ubutumwa bwo kugira ubuntu n’urukundo butangaje, bushimangira ko uko umuntu yavuka kose n’aho yavukira hose, Imana ishobora kumukoresha mu bikorwa bihindura isi.

Mu kiganiro Paradise yagiranye na Ndahiro Yves, se wa Helvine, yagize icyo avuga ku buzima bw’uyu mwana w’igitangaza, uburyo yavutse mu buryo bw’akataraboneka, n’uko yagiye akura agaragaza umutima udasanzwe wo kugira impuhwe n’urukundo rwo gufasha abandi.

Isheja Helvine yavutse ku wa 8 Ugushyingo 2013, avukira mu muryango w’abana batatu, akaba ari we w’imfura. Ariko ku ivuka rye, byari ibihe bikomeye cyane. Nk’uko se abisobanura, “ku bitaro bya Muhima, abaganga batangaje ko afite umwuka muke cyane, ko hagombaga gutabarwa umwe hagati ye na nyina.”

Yves akomeza agira ati: “Icyo gihe banzuye gutabara mama we, bavuga ko umwana atazarokoka. Ariko ku bw’igitangaza cy’Imana, umwuka waragarutse, Helvine aravuka. Twese twabonye ko ari impano y’Imana koko.”

Guhera ubwo, ubuzima bwa Helvine bwabaye ubuhamya nyakuri bw’uko Imana ishobora gukoresha umuntu kuva akiri muto. Akiri ku myaka 6 gusa, yagaragaje umutima w’impuhwe udasanzwe, atangira gufasha abana batishoboye, abajyana mu miryango, ndetse anabafasha kubona ibyo kurya n’imyambaro.

Helvine ni umwana usenga, wubaha Imana, kandi usanzwe ari umuririmbyi muri Korali Ingabo za Yesu n’umubyinnyi mu itsinda rya Heaven Family rikorera mu itorero Bethlehem Miracle Church. Ababyeyi be, Ndahiro Yves na Tuyishime Josiane, bavuga ko nubwo ari bo bamubyaye, babona abarenzeho mu bikorwa bye, ko ibintu bye birenze ubushobozi bwabo nk’abantu.

Yves yagize ati: “Ni umwana udasanzwe. Ibikorwa akora byo gufasha abandi, bituma tumubona nk’intumwa y’Imana. Urukundo afite ruradutangaza, tukanabona ko Imana yamuhaye umutima udasanzwe.”

Helvine ni we watumye benshi bamenya Muzungu Mugisha (Kami Avidony), umwana warwaye uruhu ndetse wari mu buzima bwo mu muhanda. Ni we wamwegereye bwa mbere, akamufasha, akamwereka urukundo akamushyira mu muryango we, ubu akaba asigaye abayeho mu buzima bushya kandi bwiza, aho batangaje ko indwara ye yarushijeho koroha.

Uretse ibyo, Helvine afite icyifuzo gihambaye: gukura abana ku muhanda no gufasha buri mubyeyi kugira umutima wo kurera nibura abana babiri batagira aho baba, kugira ngo buri mwana agire umuryango.

Ati: “Nifuza kuzubaka ikigo cy’amashuri cyakira abana batishoboye, no kuzaba Dogiteri kugira ngo mvure abababaye mu mubiri no mu mutima.”

Kugeza ubu, Helvine akomeje kugaragaza umutima w’impuhwe n’urukundo binyuze muri Helvine Foundation, itsinda ry’abana n’ababyeyi ryiyemeje gukora ibikorwa by’urukundo mu rwego rwo gushyigikira Helvine.

Baherutse gusura ibitaro bya Muhima, aho bageneye abarwayi n’abana batishoboye impano zitandukanye zirimo ibikoresho by’isuku n’ibiribwa. Nk’uko abivuga, kuba yarakijijwe n’Imana akivuka byamwigishije ko “kubaho ari impano, ariko ko no gufasha abandi kubaho neza ari ubuntu bwisumbuye.”

Kuva ku wa 8 Ugushyingo 2013 kugeza uyu munsi, imyaka 12 ya Isheja Ndahiro Helvine ni urugendo rwerekana uko Imana ikora ibikomeye mu buzima bw’umuntu, ndetse ko umutima w’urukundo ushobora guhindura isi.

Mu gihe abandi bana b’imyaka 12 baba bibanda ku mikino n’ibindi byishimo by’ubwana, Helvine we yamaze kwiyegurira umurimo wo gufasha abandi no kubasubiza icyizere. Ni isomo rikomeye ry’urukundo, imbabazi n’ubumuntu kuri buri wese.

Nk’uko se Yves yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise, Helvine ni urumuri mu muryango wabo no mu Gihugu muri rusange. Ati: “Iyo turebye aho yavuye, n’uko akura mu bikorwa by’urukundo, tubona ko ari impano y’Imana yagenewe guhindura ubuzima bw’abandi.”

Uyu munsi, abari hafi ya Helvine Isheja Ndahiro bamufashije kwizihiza isabukuru nziza y’imyaka 12, aho atuye i Nyamirambo, bamwifuriza gukomeza kuba nka marayika murinzi w’abana batishoboye n’intumwa y’urukundo rw’Imana mu isi ikeneye impuhwe.

Aha yari amaze amezi atatu avutse

Ageze ku myaka 12 afasha abana batishoboye

Mama we Tuyishime Josiane

Ababyeyi be Ndahiro Yves na Tuyishime Josiane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uyumwana Afite umutima buriwese atabasha kugira Imana yomwijuru Imurinde umuzima mubi izamurinde dayimoni muhozi Imana imukomereze ibitekerezokandi imuhaze uburame

Cyanditswe na: Tuyisenge  »   Kuwa 08/11/2025 20:45