× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Heart of Worship basohoye indirimbo nshya "Yesu ni Iriba" yahurijwemo indirimbo 2

Category: Choirs  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Heart of Worship basohoye indirimbo nshya "Yesu ni Iriba" yahurijwemo indirimbo 2

Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, Heart of Worship, rimaze kumenyekana mu murimo wo kuramya no guhimbaza, ryashyize ahagaragara indirimbo nshya bise "Yesu ni Iriba".

"Yesu ni Iriba" ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu bafite inyota y’ibyaha kwerekeza ku isoko idakama, aho bazashira inyota yabo ndetse bakababarirwa ibyaha byabo.

Umuyobozi wayo yabwiye Paradise ati: “Irashishikariza abantu buzuye inyota y’ibyaha kuza kuri iyo soko imara inyota. Kandi ibabwira ko nibaza kuri ayo mazi bazashira inyota y’ibyaha, bakanababarirwa ibyaha bakoze.”

Amagambo y’iyi ndirimbo yibanda ku gukangurira abantu kwakira amazi y’ubugingo atangwa na Yesu Kristu. Indirimbo igira iti: "Yesu ni we riba ry’Amazi meza y’ubugingo
Abayanyoye bose bararuhutse, yarabogeje,
Abahindura ibyaremwe bishya."

Iyi ndirimbo ifite umwihariko kuko yahurijwemo ibice by’indirimbo ebyiri zasohotse mbere: agace kayo ka mbere ni indirimbo yitwa "Umusamariya" ya Korali Holy Nation, na ho ibindi bitero n’inyikirizo byavuye mu ndirimbo ya Korali Iriba yitwa "Yesu ni Iriba", yasohotse mu mwaka wa 2014.

Umuyobozi wa Heart of Worship yabwiye Paradise.rw ati:
"Twashatse gusangiza abantu inkuru y’ububasha buhishe mu izina rya Yesu nk’isoko itanga amazi amara inyota y’ibyaha. Ni ubutumwa bw’ubuntu, bukangurira buri wese kwegukira Umwami wacu."

Indirimbo yakozwe mu buryo bw’umwimerere:
• Audio: Boris Igiraneza
• Amashusho: Zaburi Nshya Media
• Abayoboye indirimbo: Elisa & Dorcas
• Umwanditsi w’indirimbo: Korali Iriba – ADEPR Taba

Heart of Worship ikomeje gukora neza mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana. Indirimbo "Yesu ni Iriba" iri kuboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho ikomeje kugera ku mitima y’abantu benshi.

Iri tsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2023, rifite intego yo kwagura Ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo zubaka roho.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YESU NI IRIBA YA HEART OF WORSHIP

Heart of Worship barakataje, mu rugendo batangiye rwo kugeza kure Ubwami bw’Imana binyuze mu kuramya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.