× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Healing Worship Team mu gahinda ko kubura umuririmbyi wayo Pamella witabye Imana

Category: Choirs  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Healing Worship Team mu gahinda ko kubura umuririmbyi wayo Pamella witabye Imana

Hashize amasaha atatu Healing Worship Team itangaje inkuru ibabaje y’uko yabuze umuririmbyi wayo Pamella Byishimo witabye Imana. Ni inkuru yashenguye benshi.

Mu butumwa banyujije kuri Instagram, Healing Worship Team yavuze ko imitima yabo yuzuye agahinda kenshi kubera urupfu rw’umuririmbyi wayo Pamella Byishimo. Bihanganishije umuryango wa Pamella ku bw’iyi nkuru y’incamugongo, banasabira Pamella iruhuko ridashira.

True Promises Ministry isanzwe ifitanye ubushuti bwa hafi na Healing Worship Team, yafashe mu mugongo abaririmbyi bagenzi babo babarizwa muri Healing Worship Team yabuze umuririmbyi wayo, itangaza ko ibabajwe n’iyi nkuru. Basoje bagira bati "Yesu abakomeze kandi abahumurize".

Paradise.rw twifurije iruhuko ridashira mushiki wacu Pamella

Urupfu rwa Pamella rwashenguye benshi

Pamella yari umuririmbyi muri Healing Worship Team

Healing WT yababajwe n’urupfu rwa Pamella

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.