Hashize amasaha atatu Healing Worship Team itangaje inkuru ibabaje y’uko yabuze umuririmbyi wayo Pamella Byishimo witabye Imana. Ni inkuru yashenguye benshi.
Mu butumwa banyujije kuri Instagram, Healing Worship Team yavuze ko imitima yabo yuzuye agahinda kenshi kubera urupfu rw’umuririmbyi wayo Pamella Byishimo. Bihanganishije umuryango wa Pamella ku bw’iyi nkuru y’incamugongo, banasabira Pamella iruhuko ridashira.
True Promises Ministry isanzwe ifitanye ubushuti bwa hafi na Healing Worship Team, yafashe mu mugongo abaririmbyi bagenzi babo babarizwa muri Healing Worship Team yabuze umuririmbyi wayo, itangaza ko ibabajwe n’iyi nkuru. Basoje bagira bati "Yesu abakomeze kandi abahumurize".
Paradise.rw twifurije iruhuko ridashira mushiki wacu Pamella
Urupfu rwa Pamella rwashenguye benshi
Pamella yari umuririmbyi muri Healing Worship Team
Healing WT yababajwe n’urupfu rwa Pamella