 
                        
                        Healing Worship Team Rwanda yamamaye mu ndirimbo Calvary, Nta Misozi, Icyo Wavuze, n’izindi nyinshi ziterwa n’abarimo Diane Nyirashimwe, yatangiye urugendo rwo gushyira hanze Indirimbo zigize album yabo nshya ya 8 bise "Humura".
Healing Worship Team Rwanda yongeye kugarukana indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse bugamije guhumuriza, gukomeza no kugarura icyizere mu mitima y’abantu banyotewe n’ijambo ry’Imana muri ibi bihe isi irimo.
Album yabo nshya bise “Humura”, igizwe n’indirimbo 11 ziri mu majwi (audio) n’amashusho (video), zose zigaruka ku rukundo rw’Imana, imbabazi zayo, no kubwira abantu ko Yesu Kristo akiri igisubizo cy’ubuzima.
Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke, yabwiye Paradise.rw ko iyi album ari ikimenyetso cy’intambwe nshya mu rugendo rwabo rwo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka.
Yavuze ko iyi album ya munani ni impano yihariye bahawe n’Imana. Avuga ko bamaze imyaka myinshi dukora indirimbo zikora ku mitima, none ‘Humura’ ije nk’igisubizo, nk’ijwi ry’Imana ribwira abantu ngo ‘Ntimutinye, ndikumwe namwe’.”’
Yakomeje agira ati: “Iyi album irimo indirimbo 11 zose zifite ubutumwa bwubaka, kandi twatangiye kuzisohora imwe ku yindi. Twatangiriye kuri "Nzamushima", indirimbo ivuga ku gushimira Imana mu bihe byose, yaba ibyiza cyangwa ibibi.”
Muhoza yavuze ko “Humura” ari umushinga w’icyizere n’umunezero, ukaba ugaragaza ko Imana itajya ireka abayo. Ati: “Nyuma y’ibihe byinshi byari bikomeye ku isi, Imana yatweretse imbabazi zayo. Twumvise ijwi ryayo riduhumuriza, ritubwira ngo dukomeze, kandi tugire icyizere cy’ejo heza.”
Yongeyeho ko iyi album izakurikizwa n’igitaramo gikomeye kizaba kimwe mu bikomeye mu mateka y’umuziki wa Gospel mu Karere. Ni igitaramo bateganya gukorera hanze y’u Rwanda.
“Turi gutegura igitaramo cyo ku rwego rwo hejuru, aho duteganya kwakira abantu barenga ibihumbi 30. Nitumara gutunganya ibisabwa byose, tuzatangaza itariki n’ahazabera, kuko dushaka ko kiba igitaramo cy’ivugabutumwa n’ugukangurira abantu kongera kwizera Imana.”
Healing Worship Team Rwanda imaze imyaka myinshi ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zayo zubatse imitima y’abantu hirya no hino ku isi.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Calvary, Nta Misozi, Icyo Wavuze, Mbali na Kelele, Nguwe Neza, Amba Hafi, Atatimiza, Shikilia Pindo, Jina Hilo ni Uzima, na Tuliza Nguvu za Shetani, n’izindi nyinshi zihembura imitima.
Iri tsinda ryamamaye mu buryo bwo kuramya bwuzuye ituze n’umwuka w’amasengesho, ryahinduye imitima y’abantu binyuze mu majwi aryoshye, ubutumwa bufite uburemere n’imyambarire ibereye abana b’Imana.
“Humura” rero ni album itanga icyizere gishya, igasaba abantu bose gukomeza kwizera ko nubwo isi ihinduka, Imana yo ihoraho kandi iracyavuga iti: “Humura, ndikumwe nawe.”
REBA INDIRIMBO NSHYA "NZAMUSHIMA" YA HEALING WORSHIP TEAM RWANDA