× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Healing Worship Team Rwanda yasohoye indirimbo “Sinari Kwirwanirira” yo kuri Album ya 8

Category: Choirs  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Healing Worship Team Rwanda yasohoye indirimbo “Sinari Kwirwanirira” yo kuri Album ya 8

Ku wa 29 Mutarama 2026, Healing Worship Team Rwanda yasohoye indirimbo yabo nshya yise “Sinari Kwirwanirira”, iri mu ndirimbo enye zigize album yabo ya munani uhereye igihe batangiye urugendo rwabo rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro na Paradise, Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke, yavuze ko iyi ndirimbo igamije gukangura abumva ubutumwa bwiza, ibashishikariza kwera imbuto zikwiriye abihanye, bayoborwa n’Umwuka Wera kandi bagafashwa kumenya ko igitambo cyatanzwe rimwe cyo gucungurwa ari Yesu Kristo.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo iributsa abantu ko tugomba kuyoborwa n’umwuka wera kugira ngo tubashe kwera imbuto zikwiriye abihanye. Imigambi dufite ni iyo gukora ivugabutumwa hanze y’u Rwanda ndetse no gukomeza gukora izindi ndirimbo nshya.”

Indirimbo “Sinari Kwirwanirira” yamenyekanye vuba kubera ubutumwa bwayo bukomeye, ndetse ikomeza kwibutsa abantu ku rukundo Imana yadukunze. Igaragaza ko agakiza kose twahawe katurutse ku mbaraga za Yesu, ko ako gakiza tutari kukigezaho twe ubwacu.

Healing Worship Team Rwanda, izwi ku ndirimbo zabo zikunzwe cyane nka “Calvary,” “Nta Misozi,” “Icyo Wavuze,” “Mbali na Kelele,” “Nguwe Neza,” n’izindi nyinshi.

Abayigize bakunze kugaragaza umwihariko wabo mu mashusho y’indirimbo, imyambarire ijyanye n’umwuka w’amasengesho, n’ubuhanga mu kuririmba, dore ko abanyamuryango bayo harimo cyane cyane Diane Nyirashimwe, ari bamwe mu bagoroye imihogo yabo.

Uru rugendo rwabo rukomeje gukura, aho bafite abanyamuryango bashya barimo Eulade, Shukuru, Dodos, Benitha, Emerence, Tuzayikorera n’abandi, bose bafite impano n’umurava wo gukorera Imana mu muziki. Healing Worship Team Rwanda igamije kwagura ubutumwa bwiza no guhumuriza imitima y’Abakristo n’abandi bakunzi b’umuziki w’Imana.

“Sinari Kwirwanirira” irimo ubutumwa bukomeye butanga icyizere n’ihumure, bushimangira ko gukizwa ari impano y’Imana kandi ko abantu bagomba kuyoborwa n’Umwuka Wera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Reba indirimbo “Sinari Kwirwanirira” kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.