× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hateguwe Umwiherero w’abangavu n’ingimbi wiswe "Meet The Elder" ugamije kubarinda Inkovu mu myaka yabo

Category: Education  »  August 2023 »  Pacifique Iraguha

Hateguwe Umwiherero w'abangavu n'ingimbi wiswe "Meet The Elder" ugamije kubarinda Inkovu mu myaka yabo

Ni ku nshuro ya 3 hagiye kuba umwiherero w’ingimbi n’abangavu mu gihe cy’ibiruhuko bigari hagamijwe kubigisha uko bakwiye kwifata mu myaka baba bagezemo itoroshye ibatumbagiza cyane.

Izina ryitiriwe uyu mwiherero uhoraho buri mwaka mu rurimi rw’icyongereza ni "Meet The Elder", bivuze ngo hura n’umukuru, akaba ari yo nkingi uyu mwiherero "Teens Camp 2023" wubakiyeho.

Ubwangavu n’ubugimbi ni igihe cy’imyaka igoranye kandi ishyushye cyane ku gitsina gore na gabo mu gihe baba bari mu mashuri yisumbuye dore ko ari cyo gihe kinini bamara mu buzima bwabo kurusha icyo bamara bari iwabo mu ngo.

Ku ishuri bamara igihe kinini izi ngimbi n’abangavu bahakura imico itandukanye n’imyifatire idasanzwe cyane ko baba barahuye ari abana bakuriye ahantu hatandukanya yaba imiryango cyangwa se indi miryango itandukanye ibarera babamo.

Bityo bakagenda banduzanya mu gihe rero batashye bagiye mu rugo ababyeyi bagatungurwa bikanabagora cyane kubagarura mu murongo muzima.

Umuryango witwa JUCE (Jaqueline Ugirimbabazi na Cyiza Emmanuel), ni umugabo n’umugore biyemeje gufasha abangavu n’ingimbi ndetse n’urubyiruko muri rusange binyuje mu ijambo ry’Imana.

Ni umuryango uteranira mu itorero Inkuru Nziza, bakaba basanzwe bakorana n’urubyiruko cyane muri Kigali kandi ubona bafite inyota n’ishyaka ngo babone urubyiruko ruri mu murongo mwiza kandi rukuze mu by’agakiza.

Meet The Elder 2023 izaba tariki 25-27 Kanama 2023 nk’uko umuryango JUCE wabitangarije Paradise. Izabera kuri Gihogwe Leadership Center i Karuruma-Gatsata. Kwitabira ni ukwishyura 8,000 Frw yonyine kuri buri mwana.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iboneka muri Timoteyo 4:12. Abana bazitabira ni abari hagati y’imyaka 14-19 y’amavuko, bakaba bazaganirizwa ibintu bitandukanye birimo Ijambo ry’Imana, kumvura impano, umuziki, imikino, urukundo, gusangira amafunguro,..

Jaqueline Ugirimbabazi niwe watangije Meet The Elder

Umuryango JUCE ugizwe n’umugabo n’umugore ari bo: Jaqueline Ugirimbabazi na Cyiza Emmanuel

Bahugurwa n’Abakuru ndetse bagasabana

Abana bitabira Meet The Elder bahagirira ibihe byiza cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.