Abasengera muri Soul Healing Revival Church mu Miduha kwa Prophet Claude baratangira igicaniro cyo kwiyiriza no gusenga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo.
Iki gicaniro gifite insanganyamatsiko igira iti "Iteraniro ryo gufungurirwa imiryango"
Aganira na Paradise.rw, Umushumba Mukuru wa Soul Healing Revival Church, Prophet Claude Ndahimana, yavuze ko iri teraniro riraba rishyushye kuko igihe cyose umuntu afashe umwanya akaba imbere y’Imana asenga, nayo ibana nawe kandi igasubiza ibyifuzo by’umutima we.
Ubusanzwe buri kuwa Kabiri w’Icyumweru muri Soul Healing Revival Church habera iteraniro rimaze kumenyekana mu bantu b’ingeri zose no mu mahanga yose rizwi nka "MUBOHORE AGENDE" .
Iri teraniro rica imbonankubone kuri BTN TV no mbuga nkoranyambaga nka YouTube kuri Prophet Claude TV ndetse na Zoom Meeting ku batuye mu bihugu byo hanze muri Europe, USA, Canada, Australia no bihugu bya Afurika by’Iburasirazuba no mu Burengerazaba.
Igicaniro cyo kwiyiriza no gusenga, kiratangira uyu munsi tariki 01 Ugushyingo 2022 ku isaha ya Saa mbili za mu gitondo kugeze ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Paradise.rw ikaba yifuriza ibihe byiza abakristo bose baza kuboneka muri iyi Gahunda.
Hatangiye igicaniro cyo kwinginga Imana