× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hashize ukwezi dukoze Divorce, afitanye umwana na Annete, nkeneye ko amfasha kwishyurira abana-Uwahoze ari umugore wa Bishop Gafaranga

Category: Artists  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Hashize ukwezi dukoze Divorce, afitanye umwana na Annete, nkeneye ko amfasha kwishyurira abana-Uwahoze ari umugore wa Bishop Gafaranga

Abantu benshi bakomeje gucika ururondogoro bitewe n’ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava.

Nyuma yo gusohoka urupapuro rw’ubutumire hagati y’aya mazina aremereye muri Gospel, abantu benshi bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo, aho bamwe bavugaga ko "kaba ari agatwiko", bitewe n’uko Bishop Gafaranga asanzwe afite umugore n’abana batatu.

Mu gushaka kuvana abantu mu rujijo, Paradise.rw yagerageje kuvugisha umugore wa Bishop Gafaranga ariko ntibyakunda, bitewe n’uko ari kwirukanka mu bibazo by’amashuri y’abana ndetse akaba atameze neza dore ko amaze ukwezi ahawe gatanya na Bishop Gafaranga.

Byabaye ngombwa ko twifashisha imwe mu nshuti z’umuryango wa Bishop Gafaranga n’umugore we wa mbere witwa UWAMAHORO Alice, atubwira byinshi birimo gatanya hagati yabo.

Amakuru twahawe avuga ko Bishop Gafaranga (Papa Mucyo) na Uwamahoro Alice (Mama Mucyo) hashize ukwezi kose bakoze Divorce.

Imvano ya Divorce ikaba kwirengagiza inshingano zo kumufasha kurera abana dore ko avuga ko nyuma y’uko Bishop Gafaranga abaye icyamamare yirengagije umuryango birushaho kuba bibi mu bihe bya Covid-19.

Ikindi, amakuru twahawe n’iyi nshuti ya hafi y’uwahoze ari umugore wa Bishop Gafaranga ndetse akaba yararirimbanye n’uyu mugabo, avuga ko Bishop Gafaranga na Annette Murava bamaze igihe kinini babana mu ibanga rikomeye ndetse bakaba bafitanye umwana w’imyaka hafi ibiri.

Uwaduhaye amakuru wahoze usengana na Bishop Gafaranga mu itorero ryitwa Salvation Church, yadutangarije ko Gafaranga atakiri umuyoboke waryo kuko yaje guhagarikwa nyuma y’inyigisho zinenga abashumba.

Amakuru avuga ko Bishop Gafaranga yaganirijwe n’Itorero yasengeragamo ariko yanga kuva ku izima. Yadutagarije ko uretse Mucyo, Gafaranga yaje kubyarana na Uwamahoro Alice abandi bana babiri harimo uwitwa Kessia.

Uwamahoro Alice we ahamya ko atigeze atungurwa cyangwa ngo ababazwe n’uko Gafaranga agiye kubana na Annette Murava, cyane ko ashimangira ko bamaze igihe kinini babana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo ahitwa ku Kabeza, bakaba bafitanye n’umwana mukuru bahishe itangazamakuru.

Gusa agasaba ubuvugizi kugira ngo Gafaranga akomeze kubahiriza inshingano zo kurera abana no kubishyurira amafaranga y’ishuri.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana na Annette Murava na Bishop Gafaranga ariko ntibyadukundira kuko tutababonye kuri telefone zabo ngendanwa.

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 11/02/2023 ni bwo Bishop Gafaranga na Annette Murava bazakora ubukwe nk’uko bigaragara ku butumire bwabo. Ni nyuma y’iminsi micye basezeranye imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabaye kuwa 02.02.2023

Ubukwe bw’aba bombi bugiye kuba nyuma y’amezi 9 Annette Murava atangaje ko yambitswe impeta n’umusore atigeze avuga amazina. Yatangaje ayo makuru ubwo yasohoraga indirimbo y’umuntu unezerewe cyane/usubijwe yitwa "Ndakwibutse" yaje ikurikira irimo agahinda kenshi yitwa "Niho nkiri" [Ni indirimbo z’inkuru mpamo ku buzima bwe].

Nk’uko bigaragara ku butumire bw’ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava, gusaba no gukwa bizabera i Nyamata kuri La Palisse Hotel, gusezerana imbere y’Imana nabyo bizabera La Palisse Hotel i Nyamata, abatumiwe bazakirirwa kuri Palisse Hotel. Kuwa 11 Gashyantare, ni vuba cyane, muri macye twongeye twanyweye!!

Hashize amezi 9 Murava atangaje ko yambitswe impeta

Ubukwe bwageze

Akunda kuririmba indirimbo z’ubuzima bwe

Annette avuye mu basiribateri

Aherutse guhurira na Mbonyi mu gitaramo muri BK Arena

Bishop Gafaranga watwaye umutima wa Annette

Bishop Gafaranga mu bihe bishize yaririmbanye na Annette bitungura benshi

Annette afite impano idashidikanwaho

Murava (uwa mbere ibumoso) ari mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda

Igitaramo cy’amateka cya Mbonyi cyaririmbyemo Murava

INDIRIMBO ANNETTE MURAVA YARIRIMBANYE NA BISHOP GAFARANGA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mana weee!!!! Ubuse bizagenda gute? Niba Gafaranga afitanye umwana mukuru na Annet urumvako Ari Annet Usenye urugo rwabandi

Cyanditswe na: Mugabo Joel  »   Kuwa 11/02/2023 23:24

Ibi byose ubirebye udashona intero wagira ngo byacitse ! Ariko akantu bamushinja kansobanuriye byinshi : NGO BAMUZIZA GUSEBYA ABASHUMBA !!! nibyo koko gafaranga agera Ku bashumba agakubitira ahababaza ! Abo bapaster bigize ibisambo bashaka kurya gusa kandi ntan umwuka w’Imana ubarimo ! Bashyize imbere inda n’ibyubahiro gusa, amatiku no guhangana gusebanya no kwanduzanya hagati yabo!
Gafranga si malaika , ni umuntu nawe yagira defaut , ariko iyi nkubiri ya byacitse ndakeka ari abo bashumba yakubitiye mu gafuka akabashyira hanze babiri inyuma!
Reka dutegereze turebe!
Nb: gutandukana n’umugore ugashaka undi iyo byanze , ni ibisanzwe nta gitangaza kirimo no kuri gafaranga!

Cyanditswe na: alias rirahagije  »   Kuwa 09/02/2023 06:06

ESE koko ? Byaba bibabaje.

Cyanditswe na: Senga Ennock.  »   Kuwa 08/02/2023 22:56