× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu bahanzi bayoboye abandi kuri Spotify no ku zindi mbuga mu Rwanda, batatu ni aba Gospel

Category: Artists  »  July 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Mu bahanzi bayoboye abandi kuri Spotify no ku zindi mbuga mu Rwanda, batatu ni aba Gospel

Abahanzi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu bucuruzi bw’umuziki wabo harimo na Spotify ishyirwaho amajwi y’indirimbo (audio), batatu mu bayoboye abandi mu Rwanda kuri rwo no ku zindi ni abaririmba Gospel.

Muri uru rutonde turagaruka ku bahanzi bakomeye tugendeye ku mbuga nkoranyambaga zose, uko bakurikirwa n’uko ibihangano byabo byumviswe. Iyi nkuru tukaba twayikoze twifashishije icyegeranyo kiri kuri Instagram ya Igihe, no ku kureba uko imbuga nkoranyambaga z’abahanzi nyarwanda zihagaze, urugero nka YouTube, Instagram na Twitter yahindutse X.

Buri mwaka hagiye hasohoka urutonde rw’abahanzi bahagarariye abandi mu gukurikirwa ku mbuga nkoranyambaga, yewe no ku ndirimbo zumviswe cyane, ariko muri uyu wa 2024 barahindutse cyane, kubera umuhanzi Israel Mbonyi wivanzemo mu buryo butunguranye.
Kuri ubu, mu ijanisha ry’imbuga nkoranyambaga zose no ku bihangano byumviswe cyane, urutonde rw’aba bahanzi ruteye rutya:

Meddy ni uwa mbere kuko afite indirimbo zarebwe cyane kurusha izindi mu Rwanda, ni ukuvuga Slowly yarengeje miriyoni ijana kuri YouTube, ikumvwa inshuro zirenga miriyoni 8 kuri Spotify, ari na yo ya mbere yakoze aya mateka mu Rwanda ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

Meddy ni umuhanzi mwiza wa Gospel, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo Holy Spirit ya Gospel, imwe mu zahataniye n’igihembo cy’indirimbo nziza ya Gospel muri Afurika nubwo itagitwaye. Ni yo yigiyeho gukora indirimbo zo mu Cyongereza, ikunzwe akomerezaho n’izo zose zirimo Slowly na My Vow.

Kuri Spotify akurikirwa n’abarenga ibihumbi 92, akaba ari umuhanzi wa kane mu Rwanda mu bakurikirwa cyane kuri uru rubuga, ndetse akaba uwa mbere kuri YouTube aho arengeje miriyoni 1.3 by’abakoze subscribe, akaba uwa mbere kuri Boom Play akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 17. Audio Mack ho akurikirwa n’abagera ku bihumbi 33.

Uwa kabiri kuri uru rutonde ni Israel Mbonyi, akaba umuhanzi wa Gospel. Indirimbo ye Nina Siri ni yo ya kabiri yarebwe cyane kuri YouTube mu Rwanda, ikaba imaze kurenza miriyoni 51, aho kuri Spotify yumviswe inshuro zirenga miriyoni 1.5.

Israel mbonyi ni uwa kabiri ukurikirwa na benshi kuri YouTube barenga miriyoni 1.2. Kuri Spotify ni uwa gatatu, akaba akurikirwa n’abarenga ibihumbi 128, mu gihe kuri Audio Mack akurikirwa n’abarenga ibihumbi 2, Instagram abarenga ibihumbi 613, X (Twitter) ibihumbi birenga 69, na ho kuri Boom Play agakurikirwa n’abarenga ibihumbi 7.

Ambassadors of Christ bari ku mwanya wa gatatu kuri YouTube mu bakurikirwa cyane. Bafite subscribers barenga miriyoni, indirimbo yabo Nimekupata Yesu ikaba yararebwe inshuro zirenga miriyoni 39. Iyi Korari yabayeho mu wa 1998, mu rwego rwo kuvura ibikomere by’abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abandi bahanzi ni abaririmba izisanzwe, bakaba ari Andy Bumuntu uri ku mwanya wa kane, akaba afite indirimbo yarebwe inshuro zirenga miriyoni 16, ikaba yarumviswe cyane kuri Spotify, inshuro zirenga miriyoni 3.

Kuri Audiomack afite abafana ibihumbi 3.8, kuri Boom Play afite abafana ibihumbi 2.6, kuri Spotify akagira ibihumbi 49. Ahandi wabyirebera.

Bruce Melodie ni uwa gatanu kuri uru rutonde. Kuri Spotify afiteho indirimbo zumviswe cyane, inshuro zirenga miriyoni 3 na 2. Kuri Audiomack akurikirwa n’ibihumbi birenga 29, kuri X (Twitter) 113, yabaye Verified kuri TikTok ari umuhanzi wa mbere mu Rwanda, ni uwa mbere kuri Instagram mu Rwanda, kuri Boom Play afite abafana ibihumbi 5.8, ahandi nawe wabyirebera.
Kuri Spotify, kuri ubu uru ni rwo rutonde ruhari:
Eloi Eli, ibihumbi birenga 229,
Bruce Melodie, ibihumbi birenga 192,
Israel Mbonyi, ibihumbi birenga 128,
Meddy, ibihumbi birenga 102.
Mbere yuko Israel Mbonyi akora Nina Siri, nta yindi ndirimbo ya Gospel yari yarumviswe inshuro zirenga miriyoni 1.5 kuri Spotify. Mbere yuko ayikora, yarushwaga subscribers na Bruce Melodie, kuzuza miriyoni byari kure.

Meddy ni we wa mbere wakoze Gospel igakundwa cyane, ni ukuvuga Holy Spirit, Ambassadors bakurikiraho muri Nimekupata Yesu, Israel Mbonyi abakuraho muri Nina Siri.
Imbere ha Gospel ni heza. Wowe ubona ari nde uzakuraho agahigo ka Israel Mbonyi?

Eloi El, uwa mbere kuri Spotify

Melodie, uwa kabiri kuri Spotify

Ambassadors of Christo

Andy Bumuntu

Meddy

Israel Mbonyi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.