Mu mwaka ushize wa 2023, umugabo wiyita umuhanuzi utavuzwe izina yahanuriye umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ko azapfa muri uwo mwaka, icyakora agejeje mu wa 2024 akiri muzima.
Ibi Bruce Melodie yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, mu kiganiro yakoreye ku rukuta rwe rwa Instagaram, aho yasubizaga ibibazo bitandukanye yabazwaga n’abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki w’abahanzi nyarwanda muri rusange, aherako ababarira inkuru y’uwo muhanuzi wamuhanuriye urupfu ntibibe impamo.
Mu kiganiro hagati yagize ati: “Nje hano rero kubabwira akandi kantu kamaze iminsi kambaho. Nge maze iminsi nkubitana n’abahanuzi, abahanuzi nyine bavuga ko ubuhanuzi bwabo babukura ku Mana. Mwicare mbabarire inkuru gake gake.”
Bruce Melodie yakomeje asobanura uko uwo muhanuzi yamuhanuriye urupfu, ariko avuga ko ari umwe muri benshi bagenda bamuhanurira umunsi ku wundi kandi bamubwira ibintu bitandukanye, akaba yibanze kuri uyu kuko yamuhanuriye ibintu bikaba imfabusa, nyuma gato y’urupfu rw’abahanzi babiri, Yvan Buravan na Jay Polly n’umusobanuzi wa firime Yanga.
Yabivuze muri aya magambo agira ati: “Abahanuzi bamaze iminsi bambwira ko baba bavuye ku Mana, uwa mbere yaje, uwo natinzeho cyane, nyine barazaga no guhera na kera, uwa mbere yaje nyuma gato, nyuma y’igihe twari tumaze kubura Buravan, Jaypolly na Yanga.”
Uwamuhamagaye ni uwo aho Bruce Melodie yavukiye, cyane ko uyu muhanzi yamamaye ku izina ry’umwana w’i Kanombe. Bruce Melodie yagize ati: “Umuntu yarampamagaye sinabona terefone, agezeho aranyandikira, arambwira ngo atuye i Kanombe mu Busanza, ngo arabona ngiye gupfa, nyine ngo ntazarenza umwaka ushize. Umwaka ushize nyine 2023 ngo ntabwo nzawurenza ntangire niyegereze Imana. Ndamubwira nti ‘nkore iki se’, ati nyine iyegereze Imana.”
Nk’uko uwo muhanuzi yabivuze, Bruce Melodie yagombaga gupfa mu mwaka ushize wa 2023 ariko agejeje muri Mata 2024 atarapfa. Akimara kubona ko yinjiye muri uyu mwaka, dore ko yari yarabitse nimero y’uwo muhanuzi, yahise abona ubundi butumwa bumuturutseho busobanura impamvu agihumeka uw’abazima.
Yagize ati: “Nk’uwo nguwo nyine aba yavangiwe tu. Yabonye abahanzi bari kuducika pole pole, arangije aravuga ngo nge sinzarenza uwo mwaka, mfata nimero ye ndayisevinga, uyu mwaka tumaze kuwinjiramo, nyine nge sinari kuwugeramo, ahita ampa indi message, ngo ‘Imana yabonye nta cyo wica nta n’icyo ukiza.”
Bruce Melodie yasoje avuga ko abahanuzi bakwiriye kujya bahanura ariko bakavuga ibyo bazi neza ko bizaba kandi ko ari Imana yabibabwiye.