× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Harimo n’itike ya 80,000 Frw: Arsène Tuyi agiye kumvisha abakunzi be album “Inzu ya 2” mu birori bikomeye

Category: Artists  »  2 hours ago »  Our Reporter

Harimo n'itike ya 80,000 Frw: Arsène Tuyi agiye kumvisha abakunzi be album “Inzu ya 2” mu birori bikomeye

Umuhanzi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Arsène Tuyi yatangaje ko ari gutegura ibirori byihariye byo kumvisha abakunzi be album ye nshya ya gatatu yise “Inzu ya 2”, mu gihe ari no kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Iyi album ije ikurikira izindi ebyiri ari zo “Umujyi w’Amashimwe” na “Icyaremwe Gishya”. Nk’uko yabisobanuye, izaba igizwe n’indirimbo 10, zirimo izaririmbwe mu gitaramo Resurrection Celebration cyabaye ku wa 05 Mata 2026 kuri ERC Masoro.

Arsène Tuyi yavuze ko izina “Inzu ya 2” rifite igisobanuro gikomeye, kuko rishingiye kuri Kristo, amufata nk’“inzu ya kabiri” cyangwa Adam wa nyuma uzana ubuzima bushya.

Yagize ati: “Nayise ‘Inzu ya Kabiri’ kuko igaruka cyane kuri Kristo. Ni we nafashe nk’inzu ya kabiri, ari we Adam wa nyuma.”

Ibirori byo kumvisha iyi album cyiswe “Inzu ya 2 Album Listening Party”, bikazaba ku wa 24 Gicurasi 2026 muri Dove Hotel guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni igitaramo gitegerejwe na benshi, cyane ko ari ubwa mbere uyu muhanzi agiye gukora igikorwa nk’iki cyo kumvisha album ku buryo bwishyurwa.

Kwinjira bizakorwa hakurikijwe ibyiciro bitandukanye: itike ya Silver Single ni 30,000 Frw, Silver Couple ni 50,000 Frw, Gold Single ni 50,000 Frw, naho Gold Couple ikaba 80,000 Frw.

Ku bijyanye n’ibiciro, Arsène Tuyi yavuze ko bitagamije guhenda abantu, ahubwo ari uburyo bwo gushyigikira ibikorwa bye bya muzika.

Ati: “Abenshi bamenyereye ko nkora ibitaramo by’ubuntu, ariko kuri iyi nshuro turashaka gukusanya inkunga izadufasha gukora indi mishinga ya muzika.”

Yagarutse no ku rugendo rw’imyaka 10 amaze mu muziki, ashimira Imana yamubaye hafi muri byose. Ati: “Nishimira byinshi Imana yakoze muri uru rugendo."

"Yaduhaye imbaraga zo gukomeza, kandi ikomeza kuduha ibyo dutanga ku bwoko bwayo. Ikindi ni uko yampuje n’abantu bafite akamaro mu muhamagaro wanjye.”

Arsène Tuyiringire uzwi nka Arsène Tuyi, asengera muri Evangelical Restoration Church i Masoro, aho bakunze kwita kwa Apotre Masasu. Kuva mu 2018, yatangiye gutegura igitaramo ngarukamwaka kiba kuri Pentekote, kandi ateganya gukomeza uwo murongo.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo "Waramutse Rwanda” yakoranye na Israel Mbonyi, yavuze ko umwaka wa 2026 uzaba udasanzwe kuri we, kuko harimo ibikorwa byinshi birimo kumurika album nshya no kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Ati: “No kuri Pentekote nzaba mfite gahunda yo kumvisha abantu album nshya, kandi nzanizihiza imyaka 10 maze mu muziki. Ni urugendo rurerure kandi nshimira Imana uko rwagenze.”

Arsène Tuyi yibukije ko yatangiye umuziki by’umwuga mu 2016, ari na bwo yegukanye igihembo cya New Artist of the Year muri Groove Awards Rwanda, cyamufashije kumenyekana cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda.

Arsène Tuyi yateguye ibirori bikomeye byo kumvisha abakunzi be album “Inzu ya 2”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.