“Haracyari Ibyiringiro”: Igitaramo gikomeye cya Power of the Cross Ministries cyabereye i Kimironko mu Mujyi wa Kigali cyahumurije imbaga y’abaturage ku Cyumweru, tariki ya 20 Nyakanga 2025.
Ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025, mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo, habereye igitaramo gikomeye cyateguwe na Power of the Cross Ministries ku bufatanye na The Citylight A Foursquare Church.
Iki gitaramo cyiswe “Haracyari Ibyiringiro” cyitabiriwe n’imbaga y’abantu barimo urubyiruko, abayobozi b’amatorero, amatsinda y’abaririmbyi, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abakozi b’iyi minisiteri yivugabutumwa.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ifitanye isano n’umurongo wo muri Yobu 14:7, uvuga ko “iyo igiti gitemwe gishobora kongera gushibuka,” ubutumwa bwibutsa abantu ko nubwo hari ibihe bikomeye, hakiri icyizere.
Power of the Cross Ministries: Umurimo ukomeye uva mu ndirimbo ukagera ku bikorwa bifatika
Power of the Cross Ministries yatangijwe mu mwaka wa 2007 nk’itsinda ry’abaririmbyi bashishikajwe no kuramya no guhimbaza Imana biciye mu ndirimbo. Nyuma y’imyaka isaga 18 ikora umurimo w’Imana, iyi minisiteri imaze kuba imwe mu matsinda akomeye mu Rwanda akora ivugabutumwa no gufasha abatishoboye, by’umwihariko abana n’imiryango itishoboye.
Mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga 2025, ku wa 6 Nyakanga, abanyamuryango ba Power of the Cross Ministries basuye Ishuri Ribanza rya Ecole Primaire Cyeru mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, aho bahaye abana 100 ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu, irati n’amafaranga y’ifunguro.
Iyi minisiteri yafatanyije n’inshuti zabo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo Joe Wahle wazanye na Maurice, umuyobozi mukuru w’iyi minisiteri, yakoze ibikorwa by’urukundo birimo gutanga no gutanga inka 4 ku miryango itishoboye
Inka zatanzwe ku wa 16 Nyakanga 2025, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi.
Ibi bikorwa byose, nk’uko byagarutsweho mu gitaramo, ni byo byahereweho bishimirwa Imana yabibashoboje. Bishop Masengo yavuze ko bemeye kubaha umunsi w’amateraniro, kugira ngo babashe gushimira Imana ku bw’ibikorwa babashije gukora mu minsi yabanje, harimo ibijyanye n’ubwo bufasha.
Ijambo ry’abayoboye igitaramo n’ibyumvo by’abitabiriye
Igitaramo cyayobowe na Ndabaramiye Bienfait, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Power of the Cross Ministries, washimye cyane abafatanyabikorwa bose ndetse n’amakorali yagiye aririmba.
Yibukije abantu amagambo ari muri Yeremiya 17:7 avuga ngo “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.” Bienfait yagaragaje ko igitaramo kigamije guhumuriza abari mu bihe bikomeye, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubereka ko hakiri ibyiringiro n’ubuzima.
Umuyobozi wa Fishers of Men Ministries – Kigali, Rubyagiza Eric, yashimye ubufatanye bwa Power of the Cross Ministries, The Citylight Foursquare Church, n’amakorali yari yitabiriye ari yo Power of the Cross Ministries yagiteguye, Joyous Melody, na Rehoboth Ministries,. Yagize ati: "Turashimira Imana ku bwa Four Square yatwakiriye, Power of the Cross yadutumiye, na Rehoboth yaririmbye mbere yacu. Haracyari ibyiringiro."
Bishop Prof. Fidele Masengo, umuyobozi wa The Citylight A Foursquare Church, ni we watanze inyigisho ikomeye yishingikirije ku gitabo cya Ezekiyeli 37:1–10, aho yasobanuye iyerekwa ry’amagufwa yumye agaragaza ko n’ahari ibyahombeye abantu, Imana ishobora kubisubiza ubuzima no guha icyizere abantu.
Mu ijambo ry’umwe mu bitabiriye wanyuzwe n’iyi nyigisho, akaba ari umwe mu bagize minisiteri ya Power of the Cross utashatse kwivuga izina, yasabye abantu kwihanurira mu buzima bwabo no kwitegura guhinduka, avuga ko ari ubwa mbere yari asobanukiwe ko amagufwa Ezekiyeli yeretswe atabayeho, ko yari ayo mu iyerekwa gusa.
Abwira buri wese uzabasha gusoma iyi nkuru, yongeyeho ati: "Tangira nawe wihanurire, ubwire ibyawe bitarabaho bibeho, n’ibyapfuye bizuke."
Indirimbo zatumye imitima ya benshi yongera kugira icyizere
Mu gitaramo haririmbwe indirimbo zitandukanye zifite ubutumwa bukomeye zirimo:
• Uwo Imana inyita we
• Yiwo Lawa
• Ya Mbura
• Yesu Aramfata
• Sinakurekura
Izi ndirimbo zatumye abari aho basubizwamo ibyiringiro n’ihumure rituruka ku rukundo rw’Imana.
Bishop Prof Masengo yatangaje gahunda y’igihe kizaza y’itorero rya Four Square, asaba Abakristo kwitegura icyumweru cy’ivugabutumwa (Revival Week) kizaba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, n’ijoro ry’ubusabane ryo ku wa Gatanu.
Yavuze kandi ko guhera ku wa 21 kugeza ku wa 24 Kanama 2025, hazaba igiterane kizwi nka “Ignite” kizizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Four Square Church, itorero rikomeje gushyigikira cyane Power of the Cross mu bikorwa by’ivugabutumwa.
Power of the Cross Ministries yerekanye ko ubutumwa bwiza bugomba kujyana n’ibikorwa bifatika by’urukundo n’impuhwe. Igitaramo “Haracyari Ibyiringiro” cyahumurije imbaga, cyerekana ko nubwo hari ibihe bikomeye, hakiri icyizere cy’uko Imana ikiza, igahumuriza, kandi ko abantu bashobora kongera kubona ubuzima bufite intego.
IHERE IJISHO UMWUKA WO KURAMYA WARI UHARI MURI IYI VIDEWO:
Power of the Cross Ministries yagaragarije imbaga y’i Kimironko ko Imana ikiri soko y’ihumure muri “Haracyari Ibyiringiro”