Umwaka ushize nibwo hatangijwe irushanwa rya RSW Talent Hunt rizahemba Miliyoni 10 Frw, ariko amatsiko yari yose kuri benshi bibaza umunsi nyirizina uzatangirwamo ibi bihembo.
Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize habaye igikorwa cya 1/2 cyo gutoranya abanyempano bazavamo uzegukana Miliyoni 10 Frw, abagera kuri 30 nibo babonye amahirwe yo guhatana mu cyiciro cya nyuma (FINAL) ndetse kuri ubu hamaze kumenyekana umunsi wa nyuma w’iri rushanwa.
Tariki 21/07/2023 ni bwo ibi bihembo bizashyirwaho akadomo nk’uko Paradise.rw ibicyesha ubuyobozi bwa Rise and Shine World Ministries itegura ibi bihembo. RSW Talent Hunt iri kuba ku nshuro ya mbere, ni ibihembo bisumba ibindi muri Gospel yo mu Rwanda kuko izahemba Miliyoni 10 Frw, ibitarigeze bibaho mu mateka ya Gospel mu Rwanda.
Uwaje ku isonga mu banyempano 30 babonye itike ya FINAL ni umunyempano wiyandikishirije mu Karere ka Huye (No 238 site Huye), witwa Kaneza Signoline. Mu kiganiro kigufi na Paradise.rw, Kaneza Signoline usengera muri Restoration Church, yadutangarije akanyamuneza ko kwegukana umwanya wa mbere muri 1/2. Yavuze ko ashimira Imana yamushoboje kubona intsinzi.
Yagize ati "Nitwa Kaneza Signoline (Sinyoline) maze gusohora igihangano kimwe gifite video hari n’ibindi bifite amajwi. Ku bwo kubura ubushobozi sindabikoresha ariko mbonye ubushobozi nazisohora "
Umuhanzikazi Kaneza wabaye uwa mbere yabajijwe uko yakiriye intsinzi ntiyahisha akanyamuneza ati: "Navuga yuko ari ibintu Imana iguhereza utari witeze ko wabibona, kuba ari wowe yatoranyije urabishimira ibyo iguhaye ukaba wanakoze cyane".