Hashize iminsi hacicikana amafoto ya Haji Sunday Manara uzwi ku izina ry’agasirino rya Bugati wo muri Tanzaniya yambika impeta umukunzi we Nailah Juakali (Zaily Lissa), yatangaje ikintu gikomeye kizatuma atandukana n’umugore we, nyuma yo gusaba inkunga z’amasengesho.
Mu ijoro ryo ku wa 18 Mutarama, uyu mugabo wahoze ari umuvugizi w’ikipe ya Yanga yo muri Tanzaniya ubu akaba ari mu bihano kubera gutukana, ni bwo yambitse umukunzi we impeta mu birori yari yatumiyemo ibyamamare bikomeye muri Afurika, dore ko yari no ku isabukuru ye y’amavuko.
Iki gihe, yasabye inkunga y’amasengesho, avuga ko nubwo bagiye kubana bazahura n’imbogamizi nyinshi zirimo kwangwa ku mbuga nkoranyambaga, kugirirwa ishyari n’ibindi. Yumvaga ko abantu nibamushyira mu masengesho yabo bamusabira ari bwo azarambana n’uyu mugore we wa gatatu.
Muri ibi birori, ibyamamare birimo Hamisa Mobeto, Diamond Platin n’abandi, bifatanyije mu muhango wo kumusabira kuzagira ishya n’ihirwe umuryango we mushya yari agiye gushingana n’umugore w’ikimero Nailah Juakali uzwi nka Zaily Lisaa.
Ubwo yari imbere y’itangazamakuru ryo muri Tanzaniya, Hali Manala yavuze kon umugore we naramuka amuciye inyuma nta yandi mahitamo azaba ahari atari ayo kumusubiza iwabo aho yavukiye.
Yavuze ko andi makossa ayo ari yo yose umuntu yakora azayamubabarira ariko ko iyo mpamvu yo ikomeye kuri we ari na yo ituma ashaka abagore benshi.
Kugira ngo abane na we yari amaze gutandukana n’abandi babiri. Uyu na we namukorera ubuhemu bwo kumuca inyuma, azamusubiza iwabo amaguru adakora hasi, nibiramuka bibaye.
Imiterere y’uyu mugabo ikunda gutangaza abantu benshi kuko afite indwara y’uruhu, ariko abafana bavuga ko aho ifaranga rikubise horoha, akaba akoresha amafaranga kugira ngo yigarurire umutima w’umukobwa.
Nubwo yasabye inkunga z’amasengesho kugira ngo azarambane n’uyu mugore, hari abavuga ko nareba nabi umwaka uzarangira akoze ubundi bukwe.
Amazina ye Haji Sunday Manala ni ayo yahawe n’ababyeyi be. Nyina yitwa Rehema Hassan Haji, se akitwa Sunday Ramadhan Manara.