Umu misiyoneri w’umunyamerikakazi n’umukobwa bari bashimuswe mu minsi ishize ku ya 27 za Nyakanga, barekuwe mu icyumweru gishize. Mu barekuwe, harimo uwatanze ubuhamya ko yafashijwe cyane n’indirimbo zo kuramya Imana.
Uwo mu misoyoneri witwa Alix Dorsainvil ni umugore wa Sandro Dorsainvil washinze umurya witwa El Loi Haiti Christian Education Ministry ufasha abanya Haiti mu kubona uburezi bufite ireme, hatitawe ku kiguzi dore ko biga banarya ku ishuri n’ibindi nkenerwa.
Uyu mugore Dorsaivil yashakanye n’uyu mugabo w’umunyahaiti guhera mu 2021. Gusa yatangiye gukora muri uyu muryango w’umugabo we guhera mu 2020 nk’umuforomo n’ibindi byose bijyanye no gufasha abantu.
Gusa yatangiye kujya atemberera muri Haiti guhera za 2010. Ubwo yashimutwaga, ababa muri uyu muryango bamusingije bavuga ko ari umuntu wicisha bugufi, ubaho atera intambwe mu kirenge cya Yesu.
Ubwo yaganiraga ku byamubayeho yagaragaje ko indirimbo zo kuramya no guhimbaza arizo zamufashije kunyura mu bihe bigoye ubwo yari yarashimuswe. Yagize ati; "Hari igice cyivuga giti "Wafasha ibyo umwanzi wawe yari yakoze agamije ikibi, wowe urabifata ubibona nk’ibyiza".
Muri Haiti ibijyanye no gushimuta abantu, urugomo rukabije n’ibindi bikorwa bibuza abaturage umutekano, bimaze gufata intera guhera ku iyicwa rya Perezida w’icyo gihugu Perezida Jovenel Moise.
Mu makuru yatanzwe na Associated Press, Ishami rya leta zunze ubumwe bwa Amerika muri Haiti ni ryo ryasohoye itangazo ry’irekurwa rya Dorsaivil n’umukobwa we, ariko ntiryigeze ritangaza niba amafaranga angana na miliyoni imwe y’amadorari yakwaga n’abarushimusi yaba yaratanzwe.
Iryo ryo ryatangaje ibi; "Nta kintu duha agaciro kurusha umutekano w’umuturage wa Amerika mu gihugu no mu mahanga".
Umuryango wa El Roi Education Ministry washimiye buri wese wabahaye inkunga y’amasengesho mu bihe bitari byoroshye bari barimo.
Wagize uti; "Turashima bur umwe watubaye hafi mu masengesho bakadushyigikira muri ibi bigoye twari tumazemo iminsi. El Roi ni izina ry’Imana risobanuro Imana ireba, ni mu mboni z’Imana iduturisha mu kuri kwayo.
Mu buntu bwayo akaba ariho iguhamagarira gusangiza abantu imirimo yayo binyuze muri Yesu Kristo. Izakuzahura, igushyigikire ndetse inagukomeze, kandi izakugira ibuye ry’ifatizo. Ibi byavuzwe n’uyu muryango bifashishje ibyanditswe muri Petero wa 1 5:10.