Ubwo umugabo Mose yageraga mu zabukuru, yatumije urubyiruko rw’Abisiraeli kugira ngo rwigishwe ibya Sinai (Gutegeka kwa 2:4).
Ku murongo wa 5 ndetse n’uwa 6 mu gitabo Gutegeka kwa kabiri 4:5 haravuga ngo "Dore mbigishije amategeko n’amateka uko Uwiteka Imana yanjye yantegetse, kugira ngo abe ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra."
Gutegeka kwa kabiri 4:6 "Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu mu maso y’amahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati “Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga.”
Dore impamvu eshatu zatumye Mose yibanda cyane ku rubyiruko:
1.Urubyiruko ni imbaraga: Hari imvugo ivuga ngo urubyiruko, imbaraga z’igihugu,..imbaraga z’itorero: Uko ni ko kuri. Iyo urubyiruko rwangiritse, itorero n’igihugu bigwa mu gihombo ndetse ejo hazaza hakaba habi kuko rwibitsemo imbaraga nyinshi zo gukora ndetse n’ubwenge bwinshi.
Mose nawe yifuzaga ko igihe azaba atakiriho igihugu cya Israeli cyazatekana bitewe no kugira ingabo zubaha Imana, zifite indangagaciro ndetse n’ubupfura.
2.Yagira ngo rutazarensa ibitangaza Imana yakoreye muri Egiputa: Bitewe n’uko abantu babashije kwirebera ibyo Imana yakoreye abisiraheli muri egiputa bari barapfuye uretse Kalebu na Yosuwa, Mose yashakaga kubigisha imbaraga z’uwiteka doreko Ubwo Imana yabakuraga muri Egiputa bari bataravuka.
3.Kubibutsa amasezerano Imana yabahaye; Mose yabibukije amasezerano Imana yababereye mu butayu ndetse no mu gihugu cya Egiputa kugira ngo bayarinde ndetse bayabagarire birinde kugomera Imana.
Itorero rya Shiloh Prayer Mountain Church riyobowe n’umushumba witwa Bishop Olive Esther Murekatete wungirijwe na Reverand Alain Numa, bahishuriwe imbaraga zo kigira urubyiruko ruzi Imana ndetse ruha agaciro ijambo ry’Imana ndetse n’ibyahanuwe.
Ni muri urwo rwego ku bufatanye n’iri torero n’izindi minisiteri zikorera muri iri torero urubyiruko rwateguye igitaramo cyatumiwemo abantu bo mu ngeri zitandukanye ni ukuvuga abubatse, abana ndetse n’urubyiruko.
Si abasengera muri iri torero gusa kuko babonye ko ubutumwa bw’Imana atari ubwo kugundirwa ahubwo hatumiwe n’abasengera mu matorero atandukanye.
Ni igitaramo kandi cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye, barimo amatsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana bayobowe na Shiloh Worship Team Itsinda ribarizwa muri iri torero, Itsinda ryitwa "The voice of Angels" rimwe mu matsinda arimo kuzamuka neza, Itsinda ryitwa "La vie interne" n’irindi ryitwa "Beersheba family".
Si aya matsinda gusa kuko iki gitaramo kizataramwamo n’abaramyi batandukanye barimo Artist Pato umwe mu banditsi b’indirimbo bakomeye, umu producer ndetse akaba n’umucuranzi ukomeye, mu gihe Pastor Vincent ariwe uzagabura ijambo ry’Imana. Ni igitaramo kizayoborwa na Rev. Alain Numa.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Bwana Seba Narcisse umuyobozi w’urubyiruko muri iri torero yatangaje byinshi kuri iki gitaramo. Yagize ati "Muri iki gitaramo hateganyijwemo udushya twinshi muri two hazaba harimo amarushanwa y’abacuranzi ba guitar solo".
Yakomeje ati"Ni igitaramo kizashimisha abantu benshi bazakitabira kandi kizaba kirimo imbaraga z’Imana". Iki gutaramo kizatangira Saa cyenda kugeza Saa kumi n’ebyiri, kikaba cyarashyizwe aya masaha mu rwego rwo korohereza abantu bazaba bavuye mu materaniro.
Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 02 Nyakanga 2023 kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa kuki n’ebyiri z’umugoroba. Kizabera i Nyamirambo kuri Shiloh Prayer Mountain Church.
Intego y’iki giterane ikaba iboneka muri Zaburi 71:17: "Mana niwowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze."
Ubwo twamubazaga impamvu iki giterane cyiswe "Shiloh Explosion Youth Concert", yagize ati"Ushobora kwibaza impamvu twakoresheje iri jambo rya Explosion?. Ijambo Explosion rivuga ngo "Byange bikunde, hari ikintu kizaturika!"
Urubyiruko rwo mu itorero rya Shiloh Mountain rusanzwe ruzwiho kwirundumurira mu murimo w’Imana rukaba rumaze kugera ku bikorwa byinshi cyane birimo gufatanya n’ubuyobozi bw’itorero mu materaniro ya nijoro (Shiloh Youth Overnight) aho rutumira abahanzi batandukanye.
Iyi minisiteri ikaba isanzwe itegura ibindi bikorwa biremereye birimo gufashanya aho bashyigikirana mu gutegura ubukwe, kwitabira gahunda za leta, gufasha ubuyobozi bw’itorero mu bikorwa bitandukanye ndetse n’ibindi.
Uhawe ikaze muri iki giterane kidasanzwe
Muhabwe umugisha