× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Satani akomeje kwigarurira abato n’abakuze akoresheje ubusambanyi - Torero mukanguke!

Category: Ministry  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Satani akomeje kwigarurira abato n'abakuze akoresheje ubusambanyi - Torero mukanguke!

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje impinduka zagaragaye mu mibare y’abivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu mwaka ushize wa 2022 umubare w’abivuza izi ndwara wari ku kigero cya 4.2%. Muri uyu mwaka rero ho byarazambye kurushaho. Ubu imibare yarazamutse igera ku kigero cya 5.3%.

Dr. Charles Berabose, umukozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi zandurira mu maraso muri RBC, yatangaje ko icyatumye iyo mibare izamuka atari uko abazandura biyongereye ahubwo ni uko abari bazisanganywe bitabiriye kuzivuza.

Ibi bivuze ko mu myaka yatambutse hari abari bazirwaye ariko ntibitabire serivisi zo kwivuza. Yavuze ko ubu bwiyongere bw’abitabira kwivuza izo ndwara bushingiye ku bukangurambaga bukorwa mu gihugu.

Iyi mibare yakusanyijwe hagendewe ku makuru yakusanyijwe mu mavuriro atandukanye mu gihugu. Gusa n’abandura izi ndwara bashya barahari ariko yo yibanze gusa ku bazivuza

Abenshi mu bari kwivuza izo ndwara ni urubyiruko kuko bari hagati y’imyaka 20 na 45, igihe umubiri w’umuntu uba ukora cyane mu birebana n’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Hahandi umuntu aba afite irari ryinshi ry’uwo badahuje igitsina.

Dr Berabose yashimangiye ko ukwo kwitabira kwivuza ari umusaruro w’ubukangurambaga bukomeje gukorwa n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima binyuze mu itangazamakuru nka televiziyo na Radiyo, bugamije kongerera abaturage ubumenyi ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abakozi mu nzego z’ubuzima bari kugenerwa amahugurwa atandukanye azabongerera ubumenyi mu gusuzuma no kuvura izo ndwara abantu bakomeje kwivuza cyane zirimo Tirikomonasi (Trichomonas vaginalis), imitezi (gonorrhoea), mburugu na chlamydia muri uyu mwaka.

Dr Berabose yagiriye abantu inama yo gukomeza kwirinda izi ndwara bisiramuza ku bagabo, birinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwirinda gusangira ibikoresho bikeba nk’inzembe cyangwa kwambarana utwenda tw’imbere.

Yasabye kandi abagore batwite kujya kwisuzumisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane ko serivisi nyinshi muzo bahabwa ziba ari ubuntu hagamijwe kwirinda no kurinda abo batwite.

izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nta hantu zagiye. Ni yo mpamvu abayobozi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bavuga ko hakwiriye kubaho uburyo buhoraho bwo gukurikirana uko mu baturage izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zihagaze.

N’ubwo urubyiruko ari rwo rwinshi rwagaragaweho n’iki kibazo, umuntu uwo ari we wese kwirinda biramureba mu gihe cyose azi ko akora iki gikorwa cyo guhuza ibitsina.

Si ababikora gusa kuko n’abatabikora bashobora kwandura nk’uko byasobanuwe haruguru binyuze mu gukomeretsanya cyangwa mu gutizanya utwenda tw’imbere n’abazanduye.

Tekereza kuri ibi. Buri munsi ku isi hose, kwa muganga hakirwa abasaga miliyoni banduye izi ndwara harimo n’abadafite ibimenyetso. Buri mwaka noneho, habarurwa abarenga miliyoni 374 bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ibi ni ibyatangajwe n’Ishami ryita ku buzima mu muryango w’abibumye, OMS. Gusa igishimishije, izi ndwara zishobora kuvurwa kandi zigakira.
Izi ndwara n’ubwo zivurwa zigakira, inyinshi zandurira mu busambanyi kuko abenshi mu bivuza ari urubyiruko rutarashaka.

Aba ni abatikingira mu gihe bari gukora ibyo bikorwa by’ubusambanyi. Satani yatumye abantu benshi bagwa mu mutego wo gufata imibonano mpuzabitsina hagati y’abatarashyingiranywe byemewe n’amategeko ya Leta n’ay’Imana nk’ibikorwa byo kwishimisha.

Atuma birengagiza umuburo Pawulo yahaye Abakorinto wo kuzibukira ubusambanyi. (1Abakorinto 6:18-20. 18 Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

19 Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge 20 kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.